Mugitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo haramutse amakuru avuga ko ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage igiye kwamamaza u Rwanda, binyuze muri Visit Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Iby’iyi nkuru yo kwamamaza u Rwanda ku ikipe ya Bayern byabaye impamo ubwo ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo RDB ryabyemezaga.
Ibi kandi byemejwe na Visit Rwanda binyuze mu mashusho bashyize ahagaragara ndetse n’iyi kipe y’ubukombe mu Budage iza kubyemeza.
Ubu bufatanye kandi bwashimangiwe n’ifoto yari iriho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; aba bombi bakaba kandi bari kumwe n’uhagarariye Bayern Munich.
Biteganyijwe ko aya masezerano ya Bayern na Visit Rwanda azamara imyaka itanu, ni ukuvuga ko azarangira mu mwaka wa 2028.
Muri iyo myaka itanu, iyi kipe, abakinnyi n’abakunzi bayo bazagira amahirwe yo kureba ubwiza bw’u Rwanda, umuco warwo ndetse n’iterambere ryarwo mu by’ubukungu.
Ni imikoranire izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa kuri byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu barenga ibihumbi 75.
RDB ivuga kuri aya masezerano yavuze ko “FC Bayern Munich izakorana na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda mu gushyigikira iterambere ry’uyu mukino mu bahungu n’abakobwa mu gihugu.’’
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.
Bayern Munich ni ikipe y’amateka ku mugabane w’i Burayi kuko ni imwe mumakipe ifite ibikombe byinshi byo kuri uwo mugabane.
Bayern yatwaye UEFA Champions League inshuro esheshatu zirimo n’iya 2019/20 ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe inshuro ebyiri, mu 2013 na 2020.