• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Editorial 27 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO

Mugitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo haramutse amakuru avuga ko ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage igiye kwamamaza u Rwanda, binyuze muri Visit Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Iby’iyi nkuru yo kwamamaza u Rwanda ku ikipe ya Bayern byabaye impamo ubwo ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo RDB ryabyemezaga.

Ibi kandi byemejwe na Visit Rwanda binyuze mu mashusho bashyize ahagaragara ndetse n’iyi kipe y’ubukombe mu Budage iza kubyemeza.

Ubu bufatanye kandi bwashimangiwe n’ifoto yari iriho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; aba bombi bakaba kandi bari kumwe n’uhagarariye Bayern Munich.

Biteganyijwe ko aya masezerano ya Bayern na  Visit Rwanda azamara imyaka itanu, ni ukuvuga ko azarangira mu mwaka wa 2028.

Muri iyo myaka itanu, iyi kipe, abakinnyi n’abakunzi bayo bazagira amahirwe yo kureba ubwiza bw’u Rwanda, umuco warwo ndetse n’iterambere ryarwo mu by’ubukungu.

Ni imikoranire izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa kuri byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu barenga ibihumbi 75.

RDB ivuga kuri aya masezerano yavuze ko “FC Bayern Munich izakorana na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda mu gushyigikira iterambere ry’uyu mukino mu bahungu n’abakobwa mu gihugu.’’

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.

Bayern Munich ni ikipe y’amateka ku mugabane w’i Burayi kuko ni imwe mumakipe ifite ibikombe byinshi byo kuri uwo mugabane.

Bayern yatwaye UEFA Champions League inshuro esheshatu zirimo n’iya 2019/20 ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe inshuro ebyiri, mu 2013 na 2020.

2023-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Editorial 15 Jul 2019
Champions League: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Messi yandika amateka mashya (Amafoto)

Champions League: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Messi yandika amateka mashya (Amafoto)

Editorial 21 Feb 2018
Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?

Editorial 31 Dec 2020
Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Editorial 08 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Editorial 04 Feb 2022
Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Editorial 22 Jun 2016
Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka
UBUKUNGU

Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Editorial 23 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru