U Budage bwegukanye igikombe cy’Isi giheruka, bwarokotse habura amasegonda ngo busezererwe mu matsinda muri iri rushanwa riri kubera mu Burusiya naho u Bubiligi bwongera gutanga ubutumwa bukomeye bunyagira Tunisia ibitego bitanu kuri bibiri kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018.
Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka gikomeje kugaragaza isura itandukanye cyane n’iyo abakunzi ba ruhago bari biteze kuko nyuma ya Argentina iri mu byago byo gusezererwa itarenze amatsinda, u Budage nabwo habuze gato ngo busubire mu rugo, ibi akaba ari ibihugu byahuriye ku mukino wa nyuma mu 2014 ndetse n’uyu mwaka byaje bihabwa amahirwe menshi.
U Budage bw’umutoza Joachim Löw bwari bwatsinzwe umukino wa mbere na Mexique ku gitego 1-0, bwagiye mu mukino wa kabiri nta kosa bugomba gukora imbere ya Suède nayo yashakaga amanota atatu yagombaga guhita ayiha itike ya 1/8 ako kanya.
U mukino watangiye wiharirwa n’u Budage gusa uburyo babonye ntibabukoreshe neza baza gukosorwa na Ola Toivonen ku munota wa 32 atsindira igitego cya mbere Suède yarindaga izamu ryayo igacungira ku mipira yihuta cyane iciye ku mpande.
U Budage bwatangiye gukina bushaka kwishyura ariko igice cya mbere kirangira bidakunze, icya kabiri gitangiye umutoza akora impinduka akuramo Julian Draxler aha umwanya Mario Gomez wongereye imbaraga mu busatirizi, ku munota wa 48 iyi kipe ibona igitego cya Marco Reus.
Ni igitego cyaje igihe cyiza, gituma bakomeza kotsa igitutu izamu rya Suède bashaka igitego cya kabiri babona uburyo bwinshi ariko amahirwe arabura kuko hari imipira yabo yagaruwe n’ibiti by’izamu, indi umunyezamu Robin Olsen akayikuramo mu buryo budasanzwe.
Igitego cyabuze ndetse u Budage buza kujya mu byago bikomeye ubwo myugariro Jerome Boateng yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo agahita abona umutuku akava mu kibuga, ikipe igasigarana abakinnyi 10 gusa.
Suède yari imaze kubona ko bishoboka ko yabona igitego cy’intsinzi yagiye ikora impinduka, yinjiza abakinnyi bashaka ibitego gusa ntibyayihira kuko u Budage bwari bwariye karungu ndetse mu minota y’inyongera habura umwe ngo umukino urangire bubona coup franc, Marco Reus ayipasa Toni Kroos nawe atera ishoti riremereye mu izamu igitego kirinjira.
Gutsinda uyu mukino byatumye u Budage bwigarurira icyizere kuko busabwa kuzatsinda Koreya y’Epfo ku mukino wa nyuma mu gihe Suède nayo ifite amanota atatu yazaba yatsinze Mexique, hakazarebwa ku bitego amakipe yombi azigamye.
U Bubiligi bwo bwanyagiye Tunisia ibitego 5-2 harimo bibiri bya Eden Hazard, bibiri bya Romelu Lukaku n’icya Michy Batshuayi mu gihe Tunisia yatsindiwe na Dylan Bronn na Wahbi Khazri.
Iki gihugu gitozwa na Roberto Martinez na Thierry Henry, kibaka gikomeje kwitwara neza, gikina umukino mwiza kikanatsinda ibitego byinshi ari nako gitanga ubutumwa ku bindi bihugu bihanganiye iri rushanwa.
Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru
Saa 14h00: u Bwongereza vs Panama
Saa 17h00: u Buyapani vs Senegal
Saa 20h00: Pologne vs Colombia