• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Editorial 24 Jun 2018 IMIKINO

U Budage bwegukanye igikombe cy’Isi giheruka, bwarokotse habura amasegonda ngo busezererwe mu matsinda muri iri rushanwa riri kubera mu Burusiya naho u Bubiligi bwongera gutanga ubutumwa bukomeye bunyagira Tunisia ibitego bitanu kuri bibiri kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018.

Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka gikomeje kugaragaza isura itandukanye cyane n’iyo abakunzi ba ruhago bari biteze kuko nyuma ya Argentina iri mu byago byo gusezererwa itarenze amatsinda, u Budage nabwo habuze gato ngo busubire mu rugo, ibi akaba ari ibihugu byahuriye ku mukino wa nyuma mu 2014 ndetse n’uyu mwaka byaje bihabwa amahirwe menshi.

U Budage bw’umutoza Joachim Löw bwari bwatsinzwe umukino wa mbere na Mexique ku gitego 1-0, bwagiye mu mukino wa kabiri nta kosa bugomba gukora imbere ya Suède nayo yashakaga amanota atatu yagombaga guhita ayiha itike ya 1/8 ako kanya.

U mukino watangiye wiharirwa n’u Budage gusa uburyo babonye ntibabukoreshe neza baza gukosorwa na Ola Toivonen ku munota wa 32 atsindira igitego cya mbere Suède yarindaga izamu ryayo igacungira ku mipira yihuta cyane iciye ku mpande.

U Budage bwatangiye gukina bushaka kwishyura ariko igice cya mbere kirangira bidakunze, icya kabiri gitangiye umutoza akora impinduka akuramo Julian Draxler aha umwanya Mario Gomez wongereye imbaraga mu busatirizi, ku munota wa 48 iyi kipe ibona igitego cya Marco Reus.

Ni igitego cyaje igihe cyiza, gituma bakomeza kotsa igitutu izamu rya Suède bashaka igitego cya kabiri babona uburyo bwinshi ariko amahirwe arabura kuko hari imipira yabo yagaruwe n’ibiti by’izamu, indi umunyezamu Robin Olsen akayikuramo mu buryo budasanzwe.

Igitego cyabuze ndetse u Budage buza kujya mu byago bikomeye ubwo myugariro Jerome Boateng yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo agahita abona umutuku akava mu kibuga, ikipe igasigarana abakinnyi 10 gusa.

Suède yari imaze kubona ko bishoboka ko yabona igitego cy’intsinzi yagiye ikora impinduka, yinjiza abakinnyi bashaka ibitego gusa ntibyayihira kuko u Budage bwari bwariye karungu ndetse mu minota y’inyongera habura umwe ngo umukino urangire bubona coup franc, Marco Reus ayipasa Toni Kroos nawe atera ishoti riremereye mu izamu igitego kirinjira.

Gutsinda uyu mukino byatumye u Budage bwigarurira icyizere kuko busabwa kuzatsinda Koreya y’Epfo ku mukino wa nyuma mu gihe Suède nayo ifite amanota atatu yazaba yatsinze Mexique, hakazarebwa ku bitego amakipe yombi azigamye.

U Bubiligi bwo bwanyagiye Tunisia ibitego 5-2 harimo bibiri bya Eden Hazard, bibiri bya Romelu Lukaku n’icya Michy Batshuayi mu gihe Tunisia yatsindiwe na Dylan Bronn na Wahbi Khazri.

Iki gihugu gitozwa na Roberto Martinez na Thierry Henry, kibaka gikomeje kwitwara neza, gikina umukino mwiza kikanatsinda ibitego byinshi ari nako gitanga ubutumwa ku bindi bihugu bihanganiye iri rushanwa.

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru

Saa 14h00: u Bwongereza vs Panama

Saa 17h00: u Buyapani vs Senegal

Saa 20h00: Pologne vs Colombia

2018-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Editorial 06 Feb 2016
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Editorial 19 Apr 2018
Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Editorial 12 Aug 2021
Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 kiratangwa kuri uyu wa Kane hagati ya APR FC na Kiyovu SC

Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 kiratangwa kuri uyu wa Kane hagati ya APR FC na Kiyovu SC

Editorial 16 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho
ITOHOZA

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Editorial 31 Mar 2019
Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi
POLITIKI

Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi

Editorial 24 Oct 2018
Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona
Mu Mahanga

Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Editorial 23 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru