Iterambere ry’igihugu ryubakira ku buzima n’imibereho myiza y’abagituye. Uko cyita ku buvuzi bw’ibanze cyorohereza abaturage kubona serivisi zabwo bitanga umusaruro ku hazaza hacyo.
Mu myaka 24 ishize, u Rwanda rwari rufite abaganga b’inzobere 96 bitaga ku baturage miliyoni esheshatu bari barutuye. Umuganga yakurikiranaga abantu 63 000.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kubaka igihugu aho ubuvuzi nk’urwego rw’ibanze rwashyizwemo imbaraga zihariye.
Ingamba zafashwe harimo no kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu kwita ku barwayi bataragera kwa muganga.
Hagati ya 1995 na 2005, abajyanama b’ubuzima bavuye ku bihumbi 12 bagera ku bihumbi 45. Ubu buri mudugudu mu Rwanda urimo batatu barimo umwe wita ku buzima bw’ababyeyi.
Imibare yo mu 2017 igaragaza ko mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima 45,516 bavura 80% by’indwara. Hagati ya 2010-2017, bavuye abantu 900,000.
Banafashije kugabanya umubare w’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu uva ku 195/ 1000 mu 2000 ugera kuri 39/1000 mu 2016.
U Rwanda rwanageze ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu buzima, aho impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva kuri 476/ 100 000 mu 2010 zigera kuri 210/ 100 000 mu 2015; ababyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%.
Kuri ubu abana 98% bahabwa inkingo zose z’ibanze ndetse buri wese agasuzumwa bihoraho uburwayi bwa Malariya n’Umusonga.
Ababyeyi boroherwa kubona serivizi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha no guhabwa inama zituma bibaruka neza.
Iterambere ry’u Rwanda ryizihira abarutuye ndetse amahanga akarivuga imyato. Rishyigikiwe n’ubuyobozi butajegajega, bwimakaje imiyoborere myiza yita ku baturage bose.
Umunyamerika uri mu bafite agatubutse ku Isi, Bill Gates, yatangaje ko urwego rw’ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda amahanga akwiye kubureberaho.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bill Gates yavuze ko “Ubuvuzi bw’u Rwanda bwabaye icyitegererezo ku bindi bihugu. Intambwe yatewe n’imikorere yimakajwe mu gihugu ikwiye kubera abayobozi bose umusemburo wo kongera imbaraga bashyira mu buvuzi bw’ibanze.”
Ubuzima bwiza bwihutisha uburezi kuri bose, kunoza akazi no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
William Henry Gates III w’imyaka 63 afite umutungo ubarirwa muri miliyari 93.8 z’amadolari ya Amerika. Ni umuherwe wa kabiri Isi nyuma ya Jeff Bezos washinze Amazon.
Bill n’umugore we Melinda Gates bashinze Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation. Ufasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kuboneza urubyaro, kurinda indwara zikomoka ku mwanda n’izindi.