• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda
Umuherwe Bill Gates n’umugore we Melinda bashinze Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation wita ku buzima

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2018 ITOHOZA

Iterambere ry’igihugu ryubakira ku buzima n’imibereho myiza y’abagituye. Uko cyita ku buvuzi bw’ibanze cyorohereza abaturage kubona serivisi zabwo bitanga umusaruro ku hazaza hacyo.

Mu myaka 24 ishize, u Rwanda rwari rufite abaganga b’inzobere 96 bitaga ku baturage miliyoni esheshatu bari barutuye. Umuganga yakurikiranaga abantu 63 000.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kubaka igihugu aho ubuvuzi nk’urwego rw’ibanze rwashyizwemo imbaraga zihariye.

Ingamba zafashwe harimo no kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu kwita ku barwayi bataragera kwa muganga.

Hagati ya 1995 na 2005, abajyanama b’ubuzima bavuye ku bihumbi 12 bagera ku bihumbi 45. Ubu buri mudugudu mu Rwanda urimo batatu barimo umwe wita ku buzima bw’ababyeyi.

Imibare yo mu 2017 igaragaza ko mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima 45,516 bavura 80% by’indwara. Hagati ya 2010-2017, bavuye abantu 900,000.

Banafashije kugabanya umubare w’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu uva ku 195/ 1000 mu 2000 ugera kuri 39/1000 mu 2016.

U Rwanda rwanageze ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu buzima, aho impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva kuri 476/ 100 000 mu 2010 zigera kuri 210/ 100 000 mu 2015; ababyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%.

Kuri ubu abana 98% bahabwa inkingo zose z’ibanze ndetse buri wese agasuzumwa bihoraho uburwayi bwa Malariya n’Umusonga.

Ababyeyi boroherwa kubona serivizi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha no guhabwa inama zituma bibaruka neza.

Iterambere ry’u Rwanda ryizihira abarutuye ndetse amahanga akarivuga imyato. Rishyigikiwe n’ubuyobozi butajegajega, bwimakaje imiyoborere myiza yita ku baturage bose.

Umunyamerika uri mu bafite agatubutse ku Isi, Bill Gates, yatangaje ko urwego rw’ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda amahanga akwiye kubureberaho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bill Gates yavuze ko “Ubuvuzi bw’u Rwanda bwabaye icyitegererezo ku bindi bihugu. Intambwe yatewe n’imikorere yimakajwe mu gihugu ikwiye kubera abayobozi bose umusemburo wo kongera imbaraga bashyira mu buvuzi bw’ibanze.”

Ubuzima bwiza bwihutisha uburezi kuri bose, kunoza akazi no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

William Henry Gates III w’imyaka 63 afite umutungo ubarirwa muri miliyari 93.8 z’amadolari ya Amerika. Ni umuherwe wa kabiri Isi nyuma ya Jeff Bezos washinze Amazon.

Bill n’umugore we Melinda Gates bashinze Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation. Ufasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kuboneza urubyaro, kurinda indwara zikomoka ku mwanda n’izindi.

2018-10-28
Editorial

IZINDI NKURU

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Editorial 12 Jul 2019
Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Editorial 17 Apr 2020
Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Editorial 19 Oct 2016
RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

Editorial 08 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo
Mu Mahanga

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Editorial 16 Mar 2016
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Editorial 26 Mar 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru