Muri iki cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2018 (Noheli), Nyaruhirira Désiré yagizwe Ambasaderi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nkuko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe ribyerekana.
Nyaruhirira Desire n’umudiplomate w’umunyamwuga kuko yakoreye ahanini mu Burundi, abanza kuba umujyanama wa Ambasade, Umujyanama wa Minisitiri ( minister counselor) aho yirukanwe adashakwa na Guverinoma y’u Burundi kubera umwuka mubi umaze igihe urangwa hagati y’igihugu byombi.
Uru rwego yashyizweho niho wabirebera bimeze nko kuzamurwa mu ntera kuko uva ku bu minister counselor uba Ambasaderi, Bimenyerewe ko iyo bashyizeho ambasaderi, umukuru w’igihugu avuga n’igihugu agiye kumuhagariramo.
Nyaruhirira Desire agizwe ambasaderi asanga bamwe mu bandi ba minister counselor nkawe bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu runaka, ingero: Karitanyi wari Minister Counselor agirwa Ambasaderi na mugenzi we Kabaruganda nawe wagizwe Ambasaderi uhagarariye Perezida wa Repubulika.
Uyu Nyaruhirira hari n’igihe igihugu cyaba gishaka ko ahabwa umwanya nko mu miryango mpuzamahanga runaka nka OIF cyangwa CEEAC , kuko avuga kandi akanandika igifaransa neza ururimi rukoreshwa niyo miryango. Nyaruhirira amaze kuva muri Ambasade i Burundi yabaye umujyanama wihariye wa Louise. Mushikiwabo akiyobora MINAFFET, nubu nibyo yaragishinzwe.
Ibi ntibyari bimenyerewe ariko umuntu yabibonamo uburyo bubiri:
Hashingiwe kuri sitati shya yihariye ya MINAFFET iherutse kwemezwa na guverinoma, bishobora gukorwa nko mu bindi bihigu, agasabirwa guhararira u Rwanda bidatangajwe bikazatangazwa ari uko icyo gihugu kimwemeye noneho nawe akabona kwemezwa na Senate.
Kuzamurwa mu ntera kubera uburambe amaze mu kazi muri dipolomasi. Ubu buryo bwa kabiri nibwo bukeka cyane ko bushoboka kuko ari ubwa mbere bikozwe muri ubwo buryo. Kuko habaho aba ambasaderi b’uburyo bubiri; uhagarariye Perezida mu gihugu runaka, uwo niwe ugenda mu modoka ifite ibendera ry’igihugu ahagariye agatura akanakorera muri icyo gihugu; uyu yitwa Ambassadeur plénipotentiel;
Uburyo bwa kabiri ni umudiplomate uzamurwa mu ntera avuye ku rwego runaka akagirwa Ambasaderi. Uyu ashobora kuba n’intumwa yihariye ya Perezida atumwa amabanga akomeye y’igihugu mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga atabonetse. Bakunze kumwita Ambassadeur itinérant.
Mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Mushikiwabo, aho yajyaga hose yabaga ari kumwe nawe,Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Mushikiwabo yamaze guhitamo Désiré Nyaruhirira nk’umujyanama we wihariye ndetse Umuvugizi we akazaba Oria Kije Vande Weghe. Aba bombi bakaba baragendanye na Louise Mushikiwabo kugeza yatowe nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
bivuze ko yaba agiye gukorana na Mushikiwabo guhera muri kuno kwezi kwa mutarama 2019 ubwo azaba agiye kuyobora OIF kumugaragaro.
Umuntu ntiyabura kuvuga ko iyi ntera uyu mugabo yahawe ari icyizere yagiriwe. Ndetse akaba ahawe Noheli nziza (kubayemera) n’Umukuru w igihugu.