• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame

Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame

Editorial 26 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Muri iki cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2018 (Noheli), Nyaruhirira Désiré yagizwe Ambasaderi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nkuko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe ribyerekana.

Nyaruhirira Desire n’umudiplomate w’umunyamwuga kuko yakoreye ahanini mu Burundi, abanza kuba umujyanama wa Ambasade, Umujyanama wa Minisitiri ( minister counselor) aho yirukanwe adashakwa na Guverinoma y’u Burundi kubera umwuka mubi umaze igihe urangwa hagati y’igihugu byombi.

Uru rwego yashyizweho niho wabirebera bimeze nko kuzamurwa mu ntera kuko uva ku bu minister counselor uba Ambasaderi, Bimenyerewe ko iyo bashyizeho ambasaderi, umukuru w’igihugu avuga n’igihugu agiye kumuhagariramo.

Nyaruhirira Desire agizwe ambasaderi asanga bamwe mu bandi ba minister counselor nkawe bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu runaka, ingero: Karitanyi wari Minister Counselor agirwa Ambasaderi na mugenzi we Kabaruganda nawe wagizwe Ambasaderi uhagarariye Perezida wa Repubulika.

Uyu Nyaruhirira hari n’igihe igihugu cyaba gishaka ko ahabwa umwanya nko mu miryango mpuzamahanga runaka nka OIF cyangwa CEEAC , kuko avuga kandi akanandika igifaransa neza ururimi rukoreshwa niyo miryango. Nyaruhirira amaze kuva muri Ambasade i Burundi yabaye umujyanama wihariye wa Louise. Mushikiwabo akiyobora MINAFFET, nubu nibyo yaragishinzwe.

Ibi ntibyari bimenyerewe ariko umuntu yabibonamo uburyo bubiri:

Hashingiwe kuri sitati shya yihariye ya MINAFFET iherutse kwemezwa na guverinoma, bishobora gukorwa nko mu bindi bihigu, agasabirwa guhararira u Rwanda bidatangajwe bikazatangazwa ari uko icyo gihugu kimwemeye noneho nawe akabona kwemezwa na Senate.

Kuzamurwa mu ntera kubera uburambe amaze mu kazi muri dipolomasi. Ubu buryo bwa kabiri nibwo bukeka cyane ko bushoboka kuko ari ubwa mbere bikozwe muri ubwo buryo. Kuko habaho aba ambasaderi b’uburyo bubiri; uhagarariye Perezida mu gihugu runaka, uwo niwe ugenda mu modoka ifite ibendera ry’igihugu ahagariye agatura akanakorera muri icyo gihugu; uyu yitwa Ambassadeur plénipotentiel;

Uburyo bwa kabiri ni umudiplomate uzamurwa mu ntera avuye ku rwego runaka akagirwa Ambasaderi. Uyu ashobora kuba n’intumwa yihariye ya Perezida atumwa amabanga akomeye y’igihugu mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga atabonetse. Bakunze kumwita Ambassadeur itinérant.

Mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Mushikiwabo, aho yajyaga hose yabaga ari kumwe nawe,Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Mushikiwabo yamaze guhitamo Désiré Nyaruhirira nk’umujyanama we wihariye ndetse Umuvugizi we akazaba Oria Kije Vande Weghe. Aba bombi bakaba baragendanye na Louise Mushikiwabo kugeza yatowe nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

bivuze ko yaba agiye gukorana na Mushikiwabo guhera muri kuno kwezi kwa mutarama 2019 ubwo azaba agiye kuyobora OIF kumugaragaro.

Umuntu ntiyabura kuvuga ko iyi ntera uyu mugabo yahawe ari icyizere yagiriwe. Ndetse akaba ahawe Noheli nziza (kubayemera) n’Umukuru w igihugu.

Nyaruhirira Désiré yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi

Nyaruhirira (uri inyuma ya Mushikiwabo) yamubaye hafi mu gihe cyo kwiyamamariza kuyobora OIF

Ku wa 7 Nzeri Nyaruhirira yari kumwe na Mushikiwabo i Tunis hitegurwa amatora ya OIF

Oria Kije (ubanza ibumoso) na Nyaruhirira (wa gatatu uhereye ibumoso) bari kumwe na Mushikiwabo muri Vietnam

Ku wa 20 Nzeri 2018 bajyanye i Paris guhura na Perezida wa BRED-Banque Populaire, Steve Gentili

Nyaruhirira yaherekeje Mushikiwabo ku wa 31 Nyakanga agiye guhura na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba

Nyaruhirira yari kumwe na Mushikiwabo ubwo ku wa 11 yahuraga na Perezida Alassane Ouattara i Abidjan

 

2018-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Editorial 16 Nov 2019
Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Editorial 31 Jan 2019
Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Editorial 18 Oct 2018
Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Editorial 24 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC
Amakuru

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

Editorial 06 Oct 2021
Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye
ITOHOZA

Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Editorial 05 Feb 2016
Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa
HIRYA NO HINO

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Editorial 11 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru