Hashize iminsi mike tubagejejo inkuru yavugaga ko umutekano wa Agathon Rwasa, Visi Perezida Perezida w’ Umutwe w’ abadepite mu Burundi, uri mu kaga nyuma y’icyemezo cyafashwe na Minisitiri y’ Ingabo cyo kumuhindurira abarinzi, agakurwaho abasirikare bamurindaga agahabwa abapolisi.
Agathon Rwasa yari yamenyeshejwe ko abasirikare bamurindaga bagomba gusimbuzwa bitarenza kuwa 27 Ukuboza 2017 ndetse abo basirikare bose bamaze bari bamaze guhabwa amabaruwa abimurira ahandi.
Ubu igihari nuko Rwasa ukuriye ishami ryitwa’’Amizero y’Abarundi’’ atemera ibyo kurindwa n’abapolisi ngo kuko atumva impamvu yo gukurwaho abasirikare. Akavuga ko gukurwaho abasirikare ari umugambi wa Leta wo kumuhohotera ngo kuko na mbere na nyuma y’ ibiganiro by’ i Arusha yabonye ibimenyetso byinshi by’ iterabwoba
Rwasa yatangarije RFI ko Leta ya Nkurunziza yatangiye kumutoteza nyuma y’ibiganiro byabereye I Arusha azira ko yagiye ashyigikira ko mu Burundi habaho Guverinoma y’ ubumwe kandi Leta y’u Burundi itabikozwa.
Umuvugizi w’ ingabo, Colonel Gaspard Baratuza, avuga ko bagendeye ku mahame agenga abadepite, Visi Perezida w’ Inteko ntashobora kurenga kucyo itegeko riteganya kuko niwe we nyine warindwaga n’ abasirikare ndetse bavanze n’ abapolisi. Agashimangira ko Rwasa akwiye kurindwa n’ abapolisi kimwe n’ abandi badepite bose bakorana mu Nteko Nshingamategeko y’ u Burundi.
Bigaragaza ko ibyo umuvugizi w’ingabo yatangaje, Leya y’u Burundi idaha agaciro rwasa nka Visi-Perezida w’umutwe w’abadepite ahubwo imufata nk’umudepite usanzwe.
Abasesengura ibibera mu Burundi, baravuga ko umutekano wa Rwasa ugerwa ku mashyi ndetse ibyo arimo guhura nabyo ari ibimenyetso ko Perezida Nkurunziza yaba ateganya kumwikiza.