• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye

Editorial 12 Nov 2018 Mu Rwanda

Bihop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yatangaje ko kugeza ubu yamaze kubona ikimenyetso cy’uko isi yose imwemera ndetse ahamya ko atazapfa atabonye bamwe mu bakirisito ayoboye batunze indege zabo bwite.

Ibi Bishop Rugagi yabitangaje mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018. Yabitangaje abihereye ku kuba mu cyumweru gishize yaragiranye ibiganiro n’umuherwe w’umupasiteri witwa Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Major 1 cyangwa se Prophet Bushiri wari uri mu Rwanda.

Rugagi yavuze ko Bushiri yari yaje mu Rwanda kuharuhukira ariko yahagera akamwandikira ngo aze baganire, ibi byatunguye Rugagi ndetse ngo yabanje no gushidikanya ko ari abatekamutwe bamwoherereje ubwo butumwa.

Rugagi yavuze ko mu minsi yashize yari yaragerageje guhura na Prophet Bushiri ariko agasanga amafaranga byamutwara atarayatunga kuva Imana yamurema. Gusa ngo icyifuzo cye Imana yakibonye iri mu ijuru maze imukorera igitangaza irabahuza.

Bushiri ngo yabwiye Rugagi ko mbere yo kuza mu Rwanda Imana yamubwiye byinshi ku we.

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri ari igikomerezwa ku buryo adashobora gusura itorero riciriritse. Ngo ni yo mpamvu atasuye itorero rya Rugagi ku Cyumweru.

Ati: “Igishobora gutuma adateranira hano nuko amavuta ye atari ayo mu itorero nk’iri. Ni yo mpamvu tutashobora kugirango tumwakire ahangaha”.

Rugagi yagaragaje agaciro yahawe na Prophet Bushiri agira ati: “Abantu bajya banga gushyira amavuta muri RAV 4 ihengamye ngo baze kundeba ariko undi agashyira amavuta mu ndege aje kundeba! ….akishyura amafaraga atabarika kubera umuntu umwe!”

“Isi yose yaranyemeye”

Rugagi yavuze ko kuba umushumba w’itorero rikomeye ku isi akaba n’umuherwe uzwi ku isi yarageze mu Rwanda akamutumira ngo baganire, ngo byonyine bihagije kugirango byerekane ko isi yose yemeye Rugagi.

Ati: “Ubu njyewe noneho nubwo nakwicara mu masangano y’imihanda, nukubwira Imana gusa nti: ‘Isi yose yaranyemeye’, narabirangije, nubwo nonaha nagenda nkicara mu masangano y’umuhanda gusa nkamanika amaguru, ubu isi yaranyemeye! byararangiye! Ubyange cyangwa ubyemere ibyo birahagije….

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri amaze guhura n’abaperezida barenga 47 kubera uburyo ari umuntu ukomeye. Kubw’ibyo Bishop Rugagi arahamya ko kuba yahuye na we Imana yamuzamuye mu yindi ntera.

Ati: “…Imana yarankomeje, ubuhanuzi bwarasohoye…uyu munsi mfite amavuta yuzuye, …ndimo ndumva uburemere budasanzwe…ibyari inzozi ntibikiri inzozi bimaze kuba ibintu bifatika”.

‘Sinzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo’

Nyuma yo kugaragaza uburyo Imana yamuhuje n’umuntu ukomeye, Bishop Rugagi yahamirije abakirisito ati: “Ntabwo nzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo!”

Bishop Rugagi yavuze ko guhura na Prophet Bushiri byasohoje ibyo Imana yamubwiriye mu masengesho yasengeye mu mazi no ku misozi ya Kanyarira na Kinyamakara.

Prophet Bushiri ni muntu ki?

Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Prophet Bushiri cyangwa Major one yavutse mu 1983. Ayobora itorero ryitwa Enlightened Christian Gathering rifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y’Epfo rikagira n’amashami hirya no hino ku isi.

Ni umushoramari ukomoka muri Malawi, afite ikigo cy’ishoramari gikomeye cyitwa Shepherd Bushiri Investments (Pty) Ltd. Akora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye n’ubwubatsi, serivisi z’amahoteri n’ingendo z’indege n’ibindi.

Prophet Bushiri Ngo yatangiye ubucuruzi akiri muto ahawe inguzanyo na se.


Prophet Bushiri ni umuvugabutumwa ukomeye akaba anafite ifaranga ritubutse

Itorero rye ngo rifite amashami arenga 1700. Ajya akoresha ibiterane bikitabirwa n’abasaga ibihumbi 95.

Ni umwe mu bapasiteri b’abaherwe muri Afrika no ku isi dore ko afite indege ze bwite eshatu, televiziyo, kaminuza, ishuri ry’imikino (sports academy), n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye. Bivugwa ko afite umutungo urenga miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika. Aba mu nzu ya miliyoni hafi ebyiri z’amadorali y’Amerika.

Akunze kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira abatishoboye, kubarihira amashuri, no gutanga ibiryo kubahuye n’inzara. Umufasha we yitwa Mary Bushiri, bakaba bafitanye abana babiri gusa.

Bushiri avuga ko yagiye mu ishoramari kugira ngo abone ibitunga umuryango we nyuma yo gusobanukirwa ko itorero ridashinzwe gutunga umuryango we.

Uyu ni we waganiriye na Rugagi ndetse ngo yamuhuje n’abandi bashumba b’amatorero b’abaherwe barimo umumiliyoneli witwa Prophet Uebert Angel uyobora itorero ryitwa Good News Church rikorera mu Bwongereza. Uyu Prophet Uebert ni na we Bushiri afata nk’ikitegererezo cyangwa umubyeyi we wo mu buryo bw’umwuka.

Rugagi na we amaze kwamamara mu Rwanda kubera ibintu akora n’ibyo avuga bigateza ururondogoro. Yamamaye cyane ubwo yizezaga abakristo be gutunga Range Rover mu mezi atatu gusa, icyakora ukabanza gutanga ituro ry’ibihumbi bitanu (5,000Frw), no kwizera ko bizasohora. Yigeze no gutangaza ko agiye kujya azura abapfuye.

Mu minsi micye ishize, yagurishije abayoboke be udutabo abizeza ko tuzabahindurira ubuzima, bakabona ubutunzi, akazi, abagabo n’ibindi. Agatabo kamwe karagura 10,000Frw kuzamura. Aherutse no kuvuga ko agiye kugura indege ye bwite bitungura abantu.

2018-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Editorial 20 Aug 2017
Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Editorial 29 Jul 2020
Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 

Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 

Editorial 26 Feb 2025
‘ Twagiramungu yagira ngo angire urutindo yambukiraho ‘ – Kagame

‘ Twagiramungu yagira ngo angire urutindo yambukiraho ‘ – Kagame

Editorial 30 Jul 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Zuma
    November 17, 20186:20 am -

    Iyi myemerere ntabwo ariyo Yezu yigishije. Ubu ni ubuyibe pe. Bakirisitu mwirokore hakiri kare. Nahovubundi muri mu kigare kizabajyana mu mwijima.
    Ngo amavuta?….
    Ngo urusengero ruciriritse?….
    None se ninde uzi umutoni imbee y’Imana?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi
INKURU NYAMUKURU

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Editorial 13 Dec 2018
Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga
Mu Rwanda

Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga

Editorial 15 Dec 2017
Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?
ITOHOZA

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Editorial 21 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru