• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye

Editorial 12 Nov 2018 Mu Rwanda

Bihop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yatangaje ko kugeza ubu yamaze kubona ikimenyetso cy’uko isi yose imwemera ndetse ahamya ko atazapfa atabonye bamwe mu bakirisito ayoboye batunze indege zabo bwite.

Ibi Bishop Rugagi yabitangaje mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018. Yabitangaje abihereye ku kuba mu cyumweru gishize yaragiranye ibiganiro n’umuherwe w’umupasiteri witwa Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Major 1 cyangwa se Prophet Bushiri wari uri mu Rwanda.

Rugagi yavuze ko Bushiri yari yaje mu Rwanda kuharuhukira ariko yahagera akamwandikira ngo aze baganire, ibi byatunguye Rugagi ndetse ngo yabanje no gushidikanya ko ari abatekamutwe bamwoherereje ubwo butumwa.

Rugagi yavuze ko mu minsi yashize yari yaragerageje guhura na Prophet Bushiri ariko agasanga amafaranga byamutwara atarayatunga kuva Imana yamurema. Gusa ngo icyifuzo cye Imana yakibonye iri mu ijuru maze imukorera igitangaza irabahuza.

Bushiri ngo yabwiye Rugagi ko mbere yo kuza mu Rwanda Imana yamubwiye byinshi ku we.

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri ari igikomerezwa ku buryo adashobora gusura itorero riciriritse. Ngo ni yo mpamvu atasuye itorero rya Rugagi ku Cyumweru.

Ati: “Igishobora gutuma adateranira hano nuko amavuta ye atari ayo mu itorero nk’iri. Ni yo mpamvu tutashobora kugirango tumwakire ahangaha”.

Rugagi yagaragaje agaciro yahawe na Prophet Bushiri agira ati: “Abantu bajya banga gushyira amavuta muri RAV 4 ihengamye ngo baze kundeba ariko undi agashyira amavuta mu ndege aje kundeba! ….akishyura amafaraga atabarika kubera umuntu umwe!”

“Isi yose yaranyemeye”

Rugagi yavuze ko kuba umushumba w’itorero rikomeye ku isi akaba n’umuherwe uzwi ku isi yarageze mu Rwanda akamutumira ngo baganire, ngo byonyine bihagije kugirango byerekane ko isi yose yemeye Rugagi.

Ati: “Ubu njyewe noneho nubwo nakwicara mu masangano y’imihanda, nukubwira Imana gusa nti: ‘Isi yose yaranyemeye’, narabirangije, nubwo nonaha nagenda nkicara mu masangano y’umuhanda gusa nkamanika amaguru, ubu isi yaranyemeye! byararangiye! Ubyange cyangwa ubyemere ibyo birahagije….

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri amaze guhura n’abaperezida barenga 47 kubera uburyo ari umuntu ukomeye. Kubw’ibyo Bishop Rugagi arahamya ko kuba yahuye na we Imana yamuzamuye mu yindi ntera.

Ati: “…Imana yarankomeje, ubuhanuzi bwarasohoye…uyu munsi mfite amavuta yuzuye, …ndimo ndumva uburemere budasanzwe…ibyari inzozi ntibikiri inzozi bimaze kuba ibintu bifatika”.

‘Sinzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo’

Nyuma yo kugaragaza uburyo Imana yamuhuje n’umuntu ukomeye, Bishop Rugagi yahamirije abakirisito ati: “Ntabwo nzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo!”

Bishop Rugagi yavuze ko guhura na Prophet Bushiri byasohoje ibyo Imana yamubwiriye mu masengesho yasengeye mu mazi no ku misozi ya Kanyarira na Kinyamakara.

Prophet Bushiri ni muntu ki?

Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Prophet Bushiri cyangwa Major one yavutse mu 1983. Ayobora itorero ryitwa Enlightened Christian Gathering rifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y’Epfo rikagira n’amashami hirya no hino ku isi.

Ni umushoramari ukomoka muri Malawi, afite ikigo cy’ishoramari gikomeye cyitwa Shepherd Bushiri Investments (Pty) Ltd. Akora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye n’ubwubatsi, serivisi z’amahoteri n’ingendo z’indege n’ibindi.

Prophet Bushiri Ngo yatangiye ubucuruzi akiri muto ahawe inguzanyo na se.


Prophet Bushiri ni umuvugabutumwa ukomeye akaba anafite ifaranga ritubutse

Itorero rye ngo rifite amashami arenga 1700. Ajya akoresha ibiterane bikitabirwa n’abasaga ibihumbi 95.

Ni umwe mu bapasiteri b’abaherwe muri Afrika no ku isi dore ko afite indege ze bwite eshatu, televiziyo, kaminuza, ishuri ry’imikino (sports academy), n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye. Bivugwa ko afite umutungo urenga miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika. Aba mu nzu ya miliyoni hafi ebyiri z’amadorali y’Amerika.

Akunze kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira abatishoboye, kubarihira amashuri, no gutanga ibiryo kubahuye n’inzara. Umufasha we yitwa Mary Bushiri, bakaba bafitanye abana babiri gusa.

Bushiri avuga ko yagiye mu ishoramari kugira ngo abone ibitunga umuryango we nyuma yo gusobanukirwa ko itorero ridashinzwe gutunga umuryango we.

Uyu ni we waganiriye na Rugagi ndetse ngo yamuhuje n’abandi bashumba b’amatorero b’abaherwe barimo umumiliyoneli witwa Prophet Uebert Angel uyobora itorero ryitwa Good News Church rikorera mu Bwongereza. Uyu Prophet Uebert ni na we Bushiri afata nk’ikitegererezo cyangwa umubyeyi we wo mu buryo bw’umwuka.

Rugagi na we amaze kwamamara mu Rwanda kubera ibintu akora n’ibyo avuga bigateza ururondogoro. Yamamaye cyane ubwo yizezaga abakristo be gutunga Range Rover mu mezi atatu gusa, icyakora ukabanza gutanga ituro ry’ibihumbi bitanu (5,000Frw), no kwizera ko bizasohora. Yigeze no gutangaza ko agiye kujya azura abapfuye.

Mu minsi micye ishize, yagurishije abayoboke be udutabo abizeza ko tuzabahindurira ubuzima, bakabona ubutunzi, akazi, abagabo n’ibindi. Agatabo kamwe karagura 10,000Frw kuzamura. Aherutse no kuvuga ko agiye kugura indege ye bwite bitungura abantu.

2018-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Editorial 07 Jan 2022
Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Editorial 20 Oct 2017
Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Editorial 18 May 2021
Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Editorial 05 Oct 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Zuma
    November 17, 20186:20 am -

    Iyi myemerere ntabwo ariyo Yezu yigishije. Ubu ni ubuyibe pe. Bakirisitu mwirokore hakiri kare. Nahovubundi muri mu kigare kizabajyana mu mwijima.
    Ngo amavuta?….
    Ngo urusengero ruciriritse?….
    None se ninde uzi umutoni imbee y’Imana?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo
Mu Rwanda

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Editorial 27 Feb 2017
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda mu mukino bafite n’ikipe y’igihugu ya Nigeria
Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda mu mukino bafite n’ikipe y’igihugu ya Nigeria

Editorial 21 Mar 2025
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO
Amakuru

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru