• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Editorial 04 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021 nibwo uwari umutoza wa Etincelles FC Sosthene Lumumba yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe ayimenyesha ko asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho amezi abiri ariko akaba yari amaze gutoza imikino 5 ya shampiyona.

Nk’uko umunyabanga w’ikipe ya Etincelles Kabanda Innocent yabitwemereye ku murongo wa telefone yavuze ko koko uyu mutoza yabahaye ibaruwa y’ubwegure bwe.

Kabanda Innocent yagize ati “Nibyo umutoza Lumumba yamaze kutugezaho ibaruwa isezera, ubu yamaze kuyigeza ku biro byacu”.

Muri iyo baruwa umutoza wa Etincelles yandikiye ubuyobozi ngo yatangaje ko yeguye ku bushake bwe nk’uko uyu munyamabanga yabidutangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RUSHYASHYA.

Kugeza ubu uyu mutoza avuye muri iyi kipe hamaze gukinwa imikino 5 aho nta mukino n’umwe batsinze ndetse bakaba baranganyije umukino umwe mu gihe batsinzwe indi 4 isigaye, bivuze ko iyi kipe iri ku mwanya wa 16 n’inota 1 mu mikino itandatu imaze gukina.

Sosthene Lumumba avuye muri Etincelles FC yitegura gukina umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona aho bazakina na Gorilla FC kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021 ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri sitade ya Kigali.

Uyu mukino ukaba uzatozwa n’umutoza wari umwungirije uzwi nka Bizumuremyi Radjabu.

2021-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Editorial 09 Mar 2019
Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Editorial 29 Apr 2019
FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

Editorial 30 Sep 2025
CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

Editorial 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye
Mu Mahanga

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Editorial 03 Mar 2016
Gen Kabarebe yahaye impanuro  abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero  ry’ Impamyabigwi
Mu Rwanda

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Editorial 24 Apr 2017
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Editorial 25 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru