Umunyamuziki ubivanga na Politiki Robert Kyagulanyi ubarizwa mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda, wamamaye nka Bobi Wine, yarekuwe n’urukiko atanze amafaranga yihanangirizwa kongera gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda, yarekuwe kuri uyu wa 02 Gicurasi 2019. Yasomewe ibyaha bitatu ashinjwa abwirwa n’umucamanza Esther ko byose ari ingenzi agomba kubikurikiranwaho mbere y’uko asaba ubujijire.
Yarekuwe yemererwa kuburana yidegembya. Umwanzuro ukimara gutangazwa mu rukiko abashyigikiye Bobi Wine bateye akaruru k’ibyishimo nk’uko bitangazwa na The New Vision. Yavugiye mu rukiko ko niba guharanira ukwishyira ukuzina byatuma akomeza gufungwa yiteguye kuguma muri gereza agashima Imana byimazeyo, ikirenze kuri ibyo ngo afite byinshi byo gukora no kwitaho.
Uyu muhanzi yari afungiye muri Gereza ya Luzira ubundi ifungirwamo ba ruharwa. Yaburanye hifashishijwe ‘video conference’ ari muri Gereza yafungiwemo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru.
Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko ava muri Gereza ya Luzinda agasubira mu buzima busanzwe, yihanangirizwa kongera gukora igikorwa atabimenyesheje ubuyobozi. Yasabwe gutanga miliyoni imwe y’amashilingi mbere y’uko asohoka muri gereza, agatanga na miliyoni icumi y’amashilingi ku byaha ashinjwa.
Bobi Wine azongera kwitaba urukiko kuya 23 Gicurasi 2019, uhereye uyu munsi bivuze ko ari mu byumweru bitatu biri imbere.
Urukiko rwemereye Bobi Wine kuburana yidegembya.
Bobi Wine ashinjwa gusuzugura inzego za Leta zirimo Polisi, gukoresha inama n’abambari be atabisabiye uburenganzira ubuyobozi. Nile Post ivuga ko mu byaha ashinjwa harimo n’ibyo yakoze tariki 11 Nyakanga 2018 aho we n’abambari be barimo umuvandimwe we Fred Nyanzi Ssentamu, David Lule, Edward Sebufu n’abandi bateguye inama yigaga ku kuburizamo itegeko rigena umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Uganda, bwategetse ko amaradiyo na Televiziyo guhagarika abanyamakuru 13 bashinja gutangaza amakuru y’ibinyoma aryanisha rubanda.
Ibinyamakuru byandikiwe birimo NBS, Bukedde TV, NTV, CBS FM ndetse na Capital FM. Uyu mwanzuro wafashwe ngo nyuma y’uko mu minsi ishize kuri ibi bitangazamakuru hatambutse inkuru zihabanye n’umwuga w’itangazamakuru.
The Obsver, ikinyamakuru kitegamiye kuri Leta ya Uganda, cyanditse ko uru rwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Uganda, rutishimiye uko ibi bitangazamakuru byatambukije inkuru y’ihagarikwa ry’ibitaramo bya Bobi Wine kugeza afunzwe.
Bobi Wine yaburanye ari muri gereza hifashishwa ‘video conference’.