• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda

Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda

Editorial 20 Jun 2019 UBUKERARUGENDO

Indege za Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max zongeye kugirirwa icyizere ku isoko nyuma y’impanuka zikomeye zabaye mu mezi ashize zahitanye abantu 346.

Boeing n’Ikigo Mpuzamahanga gikora ingendo zo mu Kirere, International Airlines Group kibumbatiye Sosiyete zirimo Aer Lingus, British Airways, Iberia n’ibindi bigo by’i Burayi; byatangaje amasezerano yo kugura indege 200 za Boeing.

Impanuka ebyiri z’indege za Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max za Ethiopian Airlines na Indonesia Airlines zatumye ubu bwoko bukumirwa hirya no hino ku Isi.

Tariki ya 10 Werurwe 2019 indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse. Yahitanye abantu 157 barimo n’Umunyarwanda.

Mu 2018 nabwo indege ya Lion Air yo muri ubu bwoko yaraguye ihitana abantu 189 bari bayirimo. Yaguye nyuma y’iminota 13 ihagurutse.

Byatumye iyi sosiyete ikumirwa mu bihugu bitandukanye kubera impungenge ku mutekano wazo.

Boeing yavuze ko igiciro cyo hasi kuri izi ndege 200 za 737 Max kizaba ari miliyari 24 z’amadorali.

CNN dukesha iyi nkuru yo yatangaje ko umwe mu nzobere mu by’indege yavuze ko indege za 737 Max zizagurishwa ku giciro gito. Gusa Boeing yo yavuze ko ntacyo yavuga ku biganiro byerekeranye n’ibiciro igirana n’abaguzi bayo.

Ubwo indege ya Ethiopian Airlines yakoraga impanuka, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko nyuma y’iminota mike ihagurutse, uwari utwaye iyi ndege yavuze ko afite ikibazo cyo kugenzura imikorere yayo, ndetse asaba gusubira ku butaka.

Ubwo yahabwaga ubu burenganzira, iyi ndege ntiyongeye kugaragara ku byuma byifashishwa mu kuzigenzura, ari nabwo nyuma byaje kumenyekana ko yakoze impanuka.

Ni mu gihe raporo yakozwe ku ndege ya Lion Air yo muri Indonesie nayo yakoze impanuka, yagaragaje ko nyuma y’iminota mike ihagurutse, abapilote bagerageje gukosora ikosa ryatumaga ishaka kugwa ibanje igice cy’imbere mbere y’uko igwa mu nyanja ya Java.

Bikekwa ko impanuka z’izi ndege zombi zishobora kuba zaratewe no kudakora neza kwa porogaramu iyobora indege za Boeing 737 Max 8.

Muri Weruwe Urwego rw’igihugu rushinzwe indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority) rwategetse ko nta ndege zo muri ubu bwoko zemerewe kongera kugera mu kirere cy’u Rwanda.

2019-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda Airlines igiye gutangirira ingendo mu bihugu bitatu mu Karere mugihe ivugwamo politiki ishaje ya Museveni

Uganda Airlines igiye gutangirira ingendo mu bihugu bitatu mu Karere mugihe ivugwamo politiki ishaje ya Museveni

Editorial 25 Jul 2019
Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2018
RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

Editorial 25 Jun 2019
Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Editorial 04 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball
Amakuru

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Editorial 03 Apr 2021
Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Editorial 10 Jan 2018
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Editorial 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru