Uzayisaba Alex uherutse gukurwa ku bunyamabanga bw’Ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), yanze gukora ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye.
Hashize igihe kitari gito, Uzayisaba yegujwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) nyuma y’ubugenzuzi cyakoze kigasanga yarakoresheje nabi umutungo w’iri shyirahamwe.
Ibi byaje gutuma uyu mugabo anafungwa kugira ngo akurikiranweho ibyo byaha uretse ko yaje kurekurwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bigaragaye ko ibyo yaregwagwa nta shingiro bifite.
Amaze gufungurwa, Uzayisaba yatangaje ko yanze gukora ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye kuko yashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “ Njye nanze kubikora kuko n’uwo RCA yansimbuje yamushyizeho binyuranyije n’amategeko kubera ko ihererekanyabubasha rikorwa hari inteko rusange n’inama y’ubutegetsi nk’uko ingingo ya 49 y’itegeko rigenga koperative ivuga ko nteko ari yo ifata umwanzuro w’ibibazo biri muri koperative.”
Uzayisaba yakomeje avuga ko atiyumvisha uburyo RCA yamusimbuje Muvunyi Augustin wahoze ari Umugenzuzi wa FERWACOTAMO mu gihe manda ye yari yararangiye.
Uhagarariye RCA mu Mujyi wa Kigali, Abdoul Wahab, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko RCA yasabye ishyirahamwe ko rimuhagarika kuko biri mu nshingano zayo.
Yagize ati “RCA ni urwego rushinzwe kurebera amakoperative, twe iyo dukoze ubugenzunzi umuntu akagaragaraho imicungire mibi, ni mu bubasha bwacu ko twandikira inzego kugira ngo zihagarike uwo mukozi, n’aho ibyo kuvuga ngo bazane komite n’uko abizi ko nta ikiriho, yavuyeho.”
Yongeyeho ko FERWACOTAMO ari yo ikwiye kwitabaza izindi nzego zisumbuye kugira ngo akore ihererekanyabubasha kuko RCA idafite ububasha bwo gukoreha umuntu ikintu adashaka.
Umuyobozi w’agateganyo wa FERWACOTAMO, Bigirimana Salomon, avuga ko bagiye kwitabaza inzego z’ubutabera.
Yagize ati “ Kuba yaranze gukora ihererekanyabubasha hari byinshi birimo kwica kuko hari moto 116 zatanzwe ku banyamuryango tutari kumenya uko zishyurwa kandi n’ibyangombwa byazo birakingiranye. Ikindi hari n’abanyamuryango bishyuye imisanzu kugira ngo bahabwe moto ariko babuze uko bazihabwa.”
Kugeza ubu hari moto 50 zo muri gahunda ya ‘Twigire motari’ zikiri mu bubiko bwa MAGERWA ku buryo amafaranga zizishyura ngo zisohoke akomeje kwiyongera.
Mu Rwanda habarurwa abamotari barenga ibihumbi 19.