Umutwe w’iterabwoba wa CNRD-Ubwiyunge uyobowe na Wilson Irategeka wihaye ipeti rya Lieutenant General uravugwamo amacakubiri y’ubwoko bwose cyane cyane ashingiye ku turere abagize uwo mutwe w’iterabwoba bakomokamo. Kuva Ex FAR n’interahamwe bashyiraho imitwe itandukanye guhera muri 1994, bagiye bagira ibibazo by’ivangura bishingiye ku turere, nkuko byari byarabamunze bakiri ku butegetsi cyane cyane aho abakiga bishisha abanyenduga. Abakiga nabo iyo bahuye haba abashiru bo mu mbere muri Leta yakoze Jenoside n’abarera n’ibindi.
Umutwe wa CNRD-Ubwiyunge washinzwe muri Gicurasi 2016, nyuma yo kwiyomora kuri FDLR/FOCA ya Gen Maj Gaston Iyamuremye wiyise Victor Byiringiro, wihuje n’ingirwamashyaka PDR ya Rusesabagina Paul na RRM ya Callixte Nsabimana bashinga icyiswe MRCD ifite umutwe w’ingabo uzwi nka FLN wagabye ibitero mu majyepfo n’iburengerazuba bw’u Rwanda muri Kamena-Nyakanga 2017.
Mu ibaruwa ndende yari igenewe abayobozi bakuru ba CNRD ariko Rushyashya yabashije kubona, umwe mubashinze CNRD ariwe Gen Maj Ndikuryayo uvuga ko ariwe Chef D’Etat Majora (CEMA) yanditse avuga ibibazo bivugwa muri uwo mutwe w’iterabwo ahanini bishingiye ku ivangura no kwishishanya hagati yabo. Ibibazo biri muri CNRD, Ndikuryayo yabibishyize mu bice bibiri, aribyo Ibibazo biri muri politiki n’ibibazo biri mu gisirikari.
Mu bibazo bya politiki, Gen Major Ndikuryayo yavuzeko CNRD ifite ibibazo bishingiye ku kuyoborana igitugu, kurema udutsiko, kutagira strategy no kutagira umurongo ngenderwaho.
Naho mubibazo bya gisirikari, Gen Major Ndikuryayo yavuzeko harimo igitugu gikabije, ubwuri muri commandment, kwishishanya n’urunturuntu mu ngabo, kwitana abanzi cyangwa abagambanyi, kutubaha inzego ndetse no gushyira abana mu gisirikari, kubeshya kumakuru y’urugamba(faux rapport) no kutamenyesha ukuri imiryango yabaguye ku rugamba.
Mu gihe muri CNRD-Ubwiyunge bicika, amakuru aturuka muri Kongo-Kinshasa aravugako umukuru w’umutwe wa RUD Urunana, nabo bigumuye kuri FDLR yahitanwe n’ibitero by’ingabo za Kongo FARDC ndetse n’abamurinda batandatu, muri gahunda ya leta ya Kongo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo.