Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Botswana yasohoye itangazo rigaragaza ko amahanga akwiye gufata iya mbere agashyira igitutu kuri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila na Guverinoma ye akarekura ubutegetsi nta mananiza.
Perezida Kabila wagombaga gusoza manda ye mu Ukuboza 2016, yagumye ku butegetsi, ikintu cyateje umwuka utari mwiza bigatuma abaturage bigaragambya babyamagana. Izi mvururu zaguyemo benshi ndetse abatavuga rumwe na Leta batabwa muri yombi. Ku wa 25 Gashyantare 2018 nibwo ku nshuro ya gatatu Abalayiki ba Kiliziya Gatolika, bigaragambije, babiri bahasiga ubuzima, abasaga ijana barakomereka.
Abigaragambya bifuza ko Perezida Kabila yemera ko adateganya kuzongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.
Nyuma y’ibi bihe bikomeye RDC iri kunyuramo, Botswana yasohoye itangazo igaragaza ko amahanga akwiye gufata undi mwanzuro. Rigira riti “Botswana irasaba ikomeje Umuryango Mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abari ku butegetsi bakaburekura, ibyo bigakorwa hashakishwa uburyo bushya buca inzira yo gusimburana binyuze muri politiki ibereye.”
Iri tangazo ryasamiwe hejuru na benshi barimo Umusesenguzi muri Politiki ya RDC, Claude Kabemba washimye intambwe yatewe na Botswana.
Yagize ati “Ni ukwerekana aho Botswana ihagaze mu buryo bwuzuye ubukerebutsi kandi ni ibisanzwe iki gihugu ntikijya kirya iminwa mu kwerekana icyo gitekereza kuri demokarasi ibereye Afurika. Ntekereza ko ibyo Botswana yakoze ari ikimenyetso cy’uko Joseph Kabila akomeje kuba intambamyi y’amahoro muri Congo, kandi bifite ikindi bisobanuye kuko yabibwiwe n’igihugu cy’ikinyamuryango muri SADC na RDC ibarizwamo.”
Kabemba yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye kuko wasangaga abategetsi bahuriye mu miryango imwe badakosorana ndetse bagatinya kunengana mu ruhame.
Ben Shepherd wo mu Kigo CHATAM House gikorera London mu Bwongereza yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko ibyo Botswana yakoze ari icyifuzo cy’uko muri Congo hakwiriye kuba agahenge mu bya Politiki, mu rwego rwo gukomeza amahoro, ubusugire n’ituze mu Karere kose.
Ibyakozwe na Botswana ntibimenyerewe muri Afurika ndetse abasesenguzi bavuga ko mu gihe byakomeza hari icyo byahindura muri Politiki y’umugabane, kuko kunegura ibitagenda mu bihugu runaka gukozwe n’abaturanyi bishobora kugira umusaruro kuruta gutegeraza ibyo mu Burengerazuba bw’Isi gusa.
Ni ku nshuro ya kabiri, Botswana ivuze ku muyobozi uri ku butegetsi kuri uyu mugabane; yaherukaga gusohora itangazo kuri Robert Mugabe wayoboraga Zimbabwe imyaka 38 ryakurikiwe no kwegura kwe nyuma y’iminsi ibiri.