Abaturage batuye umujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi baratabaza bavuga ko bafite kwibasirwa n’inzara kubera kwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa .Ngo ibintu bikomeje kuzamba kubera ubukene buri muri imwe mu miryango ituye uyu mujyi aho bamwe batagishobora kubona ibyo barya.
Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Bujumbura bavuga ko bagiye gupfa nk’amasazi kubera inzara n’ubukene bwugarije imwe mu miruyango.Aba baturage kandi bashimangira ko ibiciro by’ibiribwa by’ibanze byiyongereye cyane ku buryo bamwe kubigura ku isoko ari ikibazo gikomeye.
Bamwe muri aba baturage baganiriye na RPA dukesha iyi nkuru bavuze ko batakibasha guhangana n’ubukene, bagize bati’’Ikilo cyibishyimbo cyaguraga amafaranga y’amarundi 1300, ubu kigeze ku 2300.Ikilo cy’umuceri cyaguraga 1700 ubu kigeze ku 2500’’
Aba baturage bavuze ko ibirayi n’ibitoki biribwa n’abakire gusa kuko bikunze kugurwa cyane cyane n’abafite amaresitora.
Bugamo ko ubu ibijumba 5 bigura amafaranga y’amarundi ibihumbi 5 ni ukuvuga ko kimwe kigura igihumbi kandi kikaba kitahaza umuryango wose.
Benshi mu baguzi bavuga ko bitoroshye kubona amashyaza ku isoko ndetse ngo iyo abonetse agurwa n’abakire kubera igiciro cyayo gihanitse.
Ku rundi ruhande , abacuruzi bavuga ko izamuka ry’ibiciro ritetwa n’imisoro ihanitse bishyura ndetse n’ibiciro by’aho bakura ibicuruzwa imbere mu gihugu bikaba biri hejuru.
Abaturage batuye umujyi wa Bujumbura bakaba basaba Leta gukora ibishoboka byose igakuriraho imisoro ibiribwa .
Ngo ubusabe bw’aba baturage bukaba bwarumvikanye kubera ko Guverinoma y’u Burundi ibinyujije ku muvugizi wayo yatangaje ko igiye gukuriraho imisoro ibiribwa bimwe na bimwe mu rwego rwo guhangana n’inzara ikomeje kwibasira Intara zimwe na zimwe zigize iki gihugu.
Umujyi wa Bujumbura