Abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi bangana na 250 barasaba ingurane z’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta mu gace ka Kamenge
Nyuma y’imyaka 17 mu cyaro cya Mirango ya mbere n’iya kabiri No muri Gituro mu Kamenge haherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura amaso yaheze mu kirere bategereje ingurane nyuma yo kwakwa ubutaka bwabo mu mwaka 1999 .
Ernest Ntahobangejeje uhagarariye iyi miryango avuga ko bagaragaje ikibazo cyabo ariko ntibigire icyo bitanga kuko ari Leta yabatwariye ubutaka na bamwe mu bavuga rikijyana.
Nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru IWACU Mu gitondo cyo Kuwa kabiri tariki ya 15 mutarama imiryango ingana 160 bari basezeranijwe ko bagomba guhabwa iyo ngurane y’ubutaka ku bikorwa by’ibyiterambere ry’umurwa mukuru wa Bujumbura ,ku munsi wejo aribwo bongeye kujya kwibutsa ikibazo cyabo kuri minisiteri y’ibidukikije ,amazi ,n’imiturire.
Ntahobangejeje uhagarariye iyi miryango yagize ati “tumaze igihe kitari gito dusaba kurenganurwa muri comisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka n’indi mitungo twagiye no ku muvunyi mukuru ariko ntacyo byatanze”.
Akomeza avuga ko iyi miryango yoherejwe muri minisiteri ishinzwe imiturire ku kibazo cy’ingurane yabo cyasaga n’icyaburijwemo ntigihabwe agaciro na minisiteri.
Bernadette Baratakanwa, umucecuru w’imyaka 80 y’amavuko avuga ko yahuye imbogamizi zikomotse ku kubura ubutaka bwe bikamutera ikibazo cy’ubukene ko kuva aho bamutwariye ubutaka we na bagenzi be batagira aho bahengeka umusaya ko barara mu mihanda .
Baratakanwa ati “ cyeretse iyo hari abagiraneza nimwe na rimwe badufashije bakaduha ibyo kurya n’aho kuryama agasaba leta ko bahabwa ingurane bakabasha kwikura mu bukene aho kwirirwa ku mihanda .
Niyonkuru Omer , umuyobozi ushinzwe gutegura no kurinda umutungo w’ubutaka akaba n’umuvugizi wa minisiteri y’ibidukikije n’amazi yavuze ko ikibazo cyo mu Kamenge kizwi kandi ko bazabona igizubizo mu gihe kitarambiranye .
Akomeza avuga ko Ubutaka bw’aba baturage byafashwe ubwo hagurwaga ibikorwa by’iteranbere ry’umujyi no gutunganya imihanda yari ifunganye nyuma y’intambara yo mu mwaka 1999.
Niyonkuru ati “Nyuma y’inzandiko twagiye dushikiriza minisiteri y’ubutabera n’inzego za Leta abo baturage bahawe ibibanza i Maramvya muri komini Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura”.
Nkuko Niyonkuru abivuga aba baturage bazahabwa ubutaka mu gihe cya vuba nkuko minisiteri y’ibidukikije yabibasezeranije cyangwa bahabwe ingurane.
Nkundiye Eric Bertrand