• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Editorial 19 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Abagabo batatu bigeze kuyobora u Burundi, babarizwaga muri Senat y’u Burundi ari bo; Pierre Buyoya, Sylvestre Ntibantunganya ndetse na Domisien Ndayizeye, bamaze gukurwa muri senat nk’uko byatangajwe na visi perezida wa 2 w’inteko ishinga amategeko, Anicet Niyongabo wavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kubaha ibiteganywa n’itegeko nshinga rishya Abarundi batoye kuwa 17 Gicurasi 2018.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga rishya ry’u Burundi, kuri uyu wa Mbere Anicet Niyongabo yavuze ko mu mategeko bari basanzwe bagenderaho hisungwa itegeko rigenga abahoze ari abakuru b’igihugu, byahinduwe kubera ko itegeko nshinga rishya ritemera ko abahoze ari abakuru b’igihugu bagomba kuba mu nteko ishinga amategeko, Umutwe wa Senat.

Ati: “Ngirango mwabonye hariya dukorera, amazina yabo yabaga ahari, n’intebe zabo zabaga zihari, ariko mwabonye ko ubu ntazigihari.”

Ingingo yavugaga ko uwabaye umukuru w’igihugu mu Burundi igihe avuye ku butegetsi aba umusenateri ubuzima bwe bwose, yatangiranye n’amasezerano ya Arusha, ariko itegeko nshinga rishya rivuga ko abahoze ari abakuru b’igihugu nta mwanya bafite mu nteko ishinga amategeko nk’uko byari bisanzwe.

Mu itegeko nshinga rishya ry’u Burundi, inteko ishinga amategeko ivugwa mu ngingo ya 184, aho bavuga ko uwiyamamaza kugirango abe umusenateri agomba kuba ari Umurundi, wujuje imyaka 35 kandi ntakimukumira mu buyobozi.

Uwiyamamaza kandi agomba kuba nta cyaha gikomeye cyangwa gisanzwe yakoze biteganywa n’amabwiriza agenga amatora nk’uko urubuga Ubmnews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruvuga.

2018-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Editorial 17 Sep 2024
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Editorial 17 Feb 2021
Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Editorial 21 Apr 2018
Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Editorial 28 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4
Amakuru

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Editorial 31 Jul 2023
“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi
Amakuru

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Editorial 24 Feb 2024
Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin
Amakuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Editorial 29 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru