• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Ubwanditsi 28 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’urupfu rw’abantu 22 baguye mu mpanuka y’imodoka mu karere ka Kiryandongo mu ijoro ryo kuwa Gatanu, ubwo imodoka itwaye abagenzi yagongaga indi ya ‘tractor’, igata umuhanda igacakirana n’ikamyo yari ipakiye amakesi y’inzoga.

Iyo mpanuka yabaye ahagana 8:30 z’ijoro. Uretse abitabye Imana, abagera kuri 15 barkomeretse.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yatangaje ko umushoferi w’imodoka y’abagenzi yageragezaga kunyura ku modoka yari imbere ye kandi imbere yayo hari iyo ‘tractor’ idafite amatara n’utugarurarumuri, bituma zigongana.

Daily Monitor yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abakomeretse bajyanwe n’indege mu bitaro bikomeye mu murwa mukuru wa Kampala, bari kwitabwaho mu Bitaro bya Mulago na Nsambya.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ruhakana Rugunda, kuri iki Cyumweru yavuze ko Perezida Museveni yatanze amabwiriza y’icyunamo cy’iminsi itatu guhera kuri uyu wa 27 Gicurasi, amabendera yose akururutswa kugera muri kimwe cya kabiri.

Yakomeje agira ati “Guverinoma iratanga miliyoni 5 Shs kuri buri muryango wabuze umuntu zo gufasha mu bikorwa byo gushyingura na miliyoni 3Shs kuri buri muryango ufite uwakomeretse cyane, ubu bari kwitabwaho n’abaganga.”

“Mu gihe dutegereje raporo irambuye ya polisi, iperereza ry’ibanze rirerekana ko umuvuduko ukabije ndetse n’imodoka zari zifite ibibazo bikomeye ari zimwe mu ntandaro z’impanuka.”

Croix Rouge muri Uganda yari yatangaje ko abapfuye ari 48 barimo abana 16.

Iyo mpabuka y’imodoka yabereye mu bilometero 220 mu Majyaruguru ya Kampala.

2018-05-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Ubwanditsi 18 Nov 2022
Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame

Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2021
“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura  ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Ubwanditsi 12 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?
Mu Rwanda

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Ubwanditsi 29 Mar 2017
Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo  za M23
Mu Rwanda

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Ubwanditsi 05 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru