Kuva ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, bitangazwa ko hari umutwe w’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zibarizwa hafi y’ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi i Ruhororo, Muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, mu ishyamba rya Kibira.
Izi nyeshyamba ziri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ngo zambaye imyenda ya gisirikare ndetse zinafite intwaro. SOS Media Burundi igatangaza ko zagerageje no kwinjira ku ruhande rw’u Rwanda zikozanyaho n’ingabo z’u Rwanda, bigatangazwa ko zishobora kuba zarahaburiye abarwanyi benshi muri urwo rugamba.
Uyu mutwe w’inyeshyamba utaramenyekana uvuzwe ku butaka bw’u Burundi mu gihe hashize amezi make Loni isohoye raporo ivuga ko hari umutwe wa P5, uhuriyemo amashyaka atandukanye arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Kayumba Nyamwasa, ukomeje kwakira imbunda n’amasasu ukura mu bihugu by’abaturanyi, birimo u Burundi.
Akanama k’Amahoro ka Loni gashinja u Burundi guha intwaro abashaka gutera u Rwanda gashingiye ku buhamya kahawe n’abarwanyi benshi ba P5 babajijwe. Ibihugu bya Tanzania na Afurika y’Epfo n’u Burundi nabyo ngo bishakirwamo abarwanyi ba P5 nk’uko impuguke za Loni zabibwiwe.
Izi nzobere zitangaza ko mu kwa Cyenda umwaka ushize zaganiriye n’abantu 12 bahoze ari abarwanyi, bazibwira ko hari umutwe w’inyeshyamba ukorana n’ishyaka RNC (Rwanda National Congress), [Ihuriro Nyarwanda rirwanya Leta y’u Rwanda], Izi nyeshyamba ngo zikaba zikorera muri Teritwari ya Fizi na Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ngo zikaba zigizwe n’abakomoka mu Rwanda, Abanye- Congo ndetse n’Abanyamulenge.