• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo
Abagize CNARED

Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo

Editorial 04 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Mu gihe Abarundi bari biteze ko bashobora kubona agahenge gaturutse mu biganiro by’ amahoro biri kubera i Arusha muri Tanzania, abahagarariye Leta y’ u Burundi bashimangiye ko badashobora gusaranganya ubutegetsi na opozisiyo.

Leta yanze ibyo gusaranganya ubutegetsi mu gihe abahuza muri iki kibazo bifuzaga ko hashyirwaho Guverinoma y’ ubumwe yahurirwamo n’ impande zombi.

Umwe mu bahagarariye Leta y’u Burundi muri ibi biganiro, Jacques Bigirimana yamaze gutangaza ko Guverinoma y’ u Burundi yiteguye kuva muri ibi biganiro mu gihe cyose hajemo igitekerezo cyo gushinga Guverinoma izabahuza n’ abatavuga rumwe na yo.

Bigirimana yavuze ko mu Burundi habayeho amatora yubahirije amategeko, ni ukuvuga ko Guverinoma iriho yatowe n’ abaturage, aba mwita opozisiyo ntitubemera kuko benshi muri bo ni abagambanyi bashatse guhirika Leta y’u Burundi, ubu aho bari mu mahanga birirwa basebya leta, imigambi yabo akaba ntaho yageza igihugu.

Abanyapolitiki bari mu ishyirahamwe ry’abarwanya Leta CNARED bari mu buhungiro hirya no hino mu mahanga basanga ibi biganiro by’ i Arusha ari ikinamico yuzuye kuko ifata Leta ya Nkurunziza nk’ ingoma ya cyami.

Benshi mu bagize CNARED bari abayobozi mu nzego zo hejuru za Leta y’ u Burundi ndetse bari no mu ishyaka CNDD-FDD “Bagumyabanga” ya Perezida Pierre Nkurunziza, baje guhunga igihugu nyuma y’ umwuka mubi wa politiki waranzwe n’ ubwicanyi bukomeye bwabaye ubwo Nkurunziza yiyamamazaga agatorerwa kuyobora iguhugu manda ya 3 nyamara Atari abyemerewe n’Itegekonshinga.

Abasesengura ibibazo bya politiki mu Burundi, babona ko ibibazo bishobora kurushaho kuba bibi mu gihe kiri imbere dore ko ishyaka riri ku butegetsi ryatangiye na gahunda yo kuvugurura itegeko nshinga kugirango Perezida Nkurunziza azongere yiyamamarize indi manda ya kane.

2017-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Editorial 14 Oct 2021
U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

Editorial 15 Jan 2018
Perezida  Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Editorial 17 Dec 2018
Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Editorial 11 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2019: Nigeria yatsinze u Burundi bwakinnye umukino w’amateka, Guinée iratungurwa
IMIKINO

CAN 2019: Nigeria yatsinze u Burundi bwakinnye umukino w’amateka, Guinée iratungurwa

Editorial 23 Jun 2019
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017
Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8
HIRYA NO HINO

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Editorial 15 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru