Intumwa idasanzwe mu Burundi y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Michel Kafando, atangaza ko bababajwe kandi banenga ubwicanyi bwakorewe abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke bugahitana abuzima bw’abantu 26.
Ni ubwicanyi bwakozwe ku wa 11 Gicurasi 2018, abantu 26 bicishwa ibyuma n’amasasu, abandi benshi barakomereka. Mu itangazo iyi ntumwa ya Loni mu Burundi, yasohoye ku wa 12 Gicurasi, yanaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze abayo.
Yavuze ko ababajwe n’icyo gitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora ya kamarampaka abe, Abarundi bari mu bihe bigoye bya politiki, ari na ko hakorwa imyigaragambyo yo gushishikariza abaturage kuzatora Yego na Oya.
Kafando avuga ko Loni yamaganye ubwicanyi ubwo ari bwo bwose mu Burundi, agasaba imitwe ya politiki yose gushakira hamwe igisubizo by’ibibazo bafitanye bakirinda icyatuma hameneka amaraso.
Loni ikaba isaba Leta y’u Burundi gukora iperereza vuba hakamenyekana ababa bihishe inyuma y’icyo gikorwa cy’ubwicanyi, bakagezwa imbere y’ubutabera.