Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe abagore mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi rya CNL, Marie Claire Niyongere, yishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu, umurambo ujugunywa mu ishyamba.
Umuyobozi wa Komine Kiganda, Celine Ndabubaha, yabwiye BBC ko abishe Niyongere babanje kumufata ku ngufu, umurambo we wasanzwe mu ishyamba ku wa kabiri w’iki cyumweru, ufite ibikomere byinshi mu ijosi no mu myanya ndangagitsina.
Ndabubaha yavuze ko kugeza ubu umuntu umwe mu bakekwaho kwica uyu mugore agishakishwa.
Umuvugizi wa CNL, Terence Manirambona, yavuze ko uwo munyapolitiki yishwe mu buryo buteye ubwoba ariko ishyaka ritaramenya icyatumye yicwa.
CNL yamagaye ubwicanyi bwakorewe umuyobozi wayo mu gihe igihugu cyitegura amatora mu mwaka utaka.
Uyu mugore yishwe nyuma y’urupfu rw’undi murwanashyaka witwa Nsavyumwami Gregoire, wishwe n’abantu bitwaje intwaro zirimo n’iza gakondo muri Kanama uyu mwaka.
Muri Kanama uyu mwaka inzu zirenga 10 CNL ikoreramo hirya no hino mu gihugu zari zimaze gutwikwa cyangwa gusigwa amazirantoki mu gihe cy’amezi abiri yari ashize.
Raporo ya y’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu iheruka gutangazwa muri Kanama uyu mwaka yagaragaje ko guverinoma y’u Burundi ikomeje kubangamira bikomeye ikiremwa muntu bigizweho uruhare n’umutwe w’imbonerakure, ushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi.