Ikibazo cy’ubwicanyi bwabereye muri Eto Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu, itariki 02 Werurwe 2018, cyagarutse imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi nyuma y’imyaka 24 bubaye, aho imiryango itatu y’Abanyarwanda barokotse ubu bwicanyi biyemeje kugaragaza uruhare rw’u Bubiligi n’abasirikare babwo batatu bakuru bashinjwa ibyaha by’intambara byo kuba barirengagije kugira icyo bakora ngo batabare.
Kuwa 11 Mata 1994, ku Kicukiro nibwo ubwicanyi bwakwirakwiriye mu Karere nyuma y’urupfu rwa perezida Juvenal Habyarimana kuwa 06 Mata 1994. Abatutsi bari bazi ko bari guhigwa n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, kuwa 07 Mata 1994 bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bazi ko nta kizabakoraho barinzwe n’ingabo z’Ababiligi zari MINUAR zari zihakambitse.
Kuwa 11 Mata mu masaha ya saa saba zari zirenzeho iminota mikeya, ingabo z’u Bubiligi zahawe amabwiriza yo kuva muri ETO no gutwara abanyamahanga bari bahari. Aya mabwiriza ngo akaba yaravuye kuri Col Luc Marchal wari wungirije umuyobozi wa MINUAR nyuma yo kumvikana na Col Joseph Dewez, wari ukuriye abasirikare b’Ababiligi muri Kigali, maze amabwiriza asobanurwa na Luc Lemaire, wayoboraga ingabo z’u Bubiligi zari muri ETO.
Izi ngabo z’u Bubiligi zatangiye kurira amamodoka ziva muri Eto zizengurutswe n’abicanyi bari bitwaje imihoro bari baje guhiga abari bahungiye muri iri shuri.
Nyuma yo kubasiga bonyine, abantu bagera mu 2,000 kuri uwo munsi barishwe, aho bamwe biciwe mu kigo abandi bicirwa mu muhanda wa Nyanza bagerageza guhunga.
Iki cyemezo ngo ni icy’u Bubiligi ntabwo cyari icya Loni
Mu bantu bari bahungiye muri ETO, harimo umunyapolitiki, Boniface Ngurinzira n’umuryango we. Uyu akaba yarabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993, ndetse akaba ari umwe mu bagize uruhare runini mu masezerano y’amahoro ya Arusha.
Uruhare rwe rwatumye ajya ku rutonde rw’abagombaga kwicwa, maze kuwa 11 Mata 1994 yicwa nabi, bamwe mu bari bahungiye muri ETO bararokoka.
Kuwa 08 Ukuboza 2010, urukiko rw’ibanze rwa Buruseli rwatanze umwanzuro warwo maze ibyavugwaga n’abunganira leta y’u Bubiligi by’uko iki cyemezo cyo kuva muri ETO cyafashwe na Loni, urukiko rwemeza ko ari icyemezo cy’’u Bubiligi kitari icya Loni.
Ngo ubwo izi ngabo z’Ababiligi zavaga muri ETO, zerekeje ku kibuga cy’indege gufasha mu gikorwa cyiswe Silver Back cyari cyaratangiye guhera ku itariki 10 Mata, cyo gucyura abanyamahanga biganjemo Ababiligi n’Abafaransa bari mu Rwanda.
Mu isomwa ry’urubanza mu rukiko rw’ibanze, ubutabera bw’u Bubiligi bwari bwagaragaje ko abunganira leta ntacyo bari kuvuga ku kuba batari bazi ibyari gukurikiraho kuri izo mpunzi nyuma y’uko ingabo z’Ababiligi zibasize. Ubwo hahise hagaragazwa uruhare kuva muri ETO kw’Abasirikare b’u Bubiligi byagize nk’uko iyi nkuru dukesha Le Soir ikomeza ivuga.
“Twari dufite ibihamya bikomeye byaduhaga uburenganzira bwo kuvuga ko amabwiriza yari avuye mu Bubiligi”, uwo ni Me Philippe Lardinois, umwe mu bunganira Marie-Agnes Umwali.
Urubanza mu bujurire rwagombaga kuba mu 2014, rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi . hagati aho urubanza rusa nk’uru ku cyahoze ari Yougoslavia rushobora kugereranywa n’uru rwo mu Bubiligi.
Kuwa 27 kamena 2017, Leta y’u Buholandi yahamijwe uruhare mu rupfu rw’Abayisilamu 350 bishwe nyuma yo kwirukanwa ahari ibirindiro by’Abaholandi barinzwe na LONi mu gihe mu nkengero zaho hari higaruriwe n’ingabo z’Abaserbe mu 1995 ahitwa Srebrenica.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu imbere y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Buruseli, za sosiyete sivile ari zo zibanza gutanga ibisobanuro mbere y’uko uruhande rwunganira leta ruzisobanura mu cyumweru gitaha. Kuva urubanza rwa mbere rwatangira, Luc Lemaire umwe mu baregwa we yamaze gupfa.