• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Editorial 18 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa 9 mu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Gorilla FC yari yasuye ikipe ya Gasogi United birangira yegukanye intsinzi yo kuri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wakinwe ikipe ya Gasogi United idafite umutoza wayo mukuru Guy Bukasa uri kubarizwa muri Congo Kinshasa aho yagiye mu nama yahuje abatoza b’ikipe y’igihugu ya Congo, uyu nawe akaba ari umwe mu batoza bayo.

Gasogi United kandi yaje muri uyu mukino kandi yakoze impinduka mu bakinnyi bayo kuko mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo ntamukinnyi n’umwe wagaragayemo, aha umuyobozi wa Gasogi United akaba yasobanuye ko babikoze ku bushake kugirango n’abandi bakinnyi batajya baboneka mu kibuga bahabwe umwanya wo kwigaragaza.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 43 habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire nibwo ikipe ya Gorilla FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro.

Iki gitego kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi, bityo bituma iyi kipe ibona intsinzi yayo ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aha kandi umutoza Sogonya Hamissi uzwi nka Kishi akaba yuzuzaga amanota 4 mu mikino 2 y’amanota 6 amaze gukina.

Kugeza ubu nyuma y’imikino 9 ya shampiyona, ikipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 7.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Etoile de l’Est ubusa ku busa, naho mu karere ka Rubavu ikipe ya Rutsiro FC  yanganyije na Espoir FC ibitego 2-2.

Usibye iyi mikino yaraye ibaye, kuri uyu wa gatandatu ndetse ni ku cyumweru shampiyona irakinwa muri ubu buryo:

Kuwa gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza 2021:
AS Kigali vs Rayon Sports FC, Kigali Stadium – 15.00
Marine FC vs APR FC, Umuganda Stadium – 15.00
Mukura VS&L vs Kiyovu SC, Huye Stadium – 15.00

Ku cyumweru, tariki ya 19 Ukuboza 2021:
Police FC vs Etincelles FC, Kigali Stadium – 15.00
Gicumbi FC vs Musanze FC, Gicumbi Stadium – 15.00

Abakinnyi 9 batemerewe kugaragara kuri uyu munsi bitewe n’amakarita babonye mu mikino iheruka:
Rwabuhihi Aimé Placide – APR FC
Sadick Sulley – Bugesera FC
Akayezu Jean Bosco – Etincelles FC
Bizimungu Omar – Etincelles FC
Fosso Fabrice Raymond – Etincelles FC
Kaneza Augustin – Gasogi United
Nsabimana Eric – Police FC
Niyonkuru Sadjat – Rayon Sports FC
Onana Esomba Willy Léandre – Rayon Sports FC
Mukoghotya Robert – Mukura VS&L

2021-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Editorial 13 Nov 2017
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Editorial 29 May 2024
Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Editorial 11 Oct 2022
Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Editorial 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya : Abanyarwanda  bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23
Mu Rwanda

Kenya : Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Editorial 10 Jul 2017
Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika
Mu Rwanda

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Editorial 24 Aug 2017
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame
ITOHOZA

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Editorial 28 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru