Umuhanzi Wizkid ategerejwe muri Kigali aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016, biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2016 aho amakuru y’urugendo rwe atakunze kugarukwaho cyane ariko uko iminsi yicuma akaba akomeje kumenyekana.
Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku isi aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2016 mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Wizkid araza mu Rwanda mu ndege ya RwandAir aherekejwe n’ikipe y’abantu bamucurangira bose uko ari cumi n’umwe bakagera ku kibuga cy’indege cya Kigali ku isaha twavuze haruguru.
Mu kiganiro Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yagiranye n’umuyobozi wa Cloud Tv mu Rwanda uri kumwe na Wizkid mu gihugu cya Tanzania dore ko ariho akiri kuva yarangiza igitaramo cye yahakoreye, yabwiye Inyarwanda.com ko Wizkid yiteguye kuza gutaramira mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ndetse avuga ko byinshi mu myiteguro babigeze kure.
Umuhanzi Wizkid
Igitaramo cya Wizkid i Kigali kizaba ari mu buryo buri Live nkuko tubikesha umwe mu batumiye uyu muhanzi ku bufatanye na Bralirwa aha uyu mugabo yagize ati “Murebe uko yakoze i Mwanza muri Tanzania yari Live Concert no mu Rwanda niko azakora kandi yarabyiteguye azi neza ko abanyarwanda bamurindiriye n’amatsiko menshi.”
Wizkid amazina ye asanzwe ni Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Nigeria akaba ariwe uzitabira igitaramo cya Mutzig Beer Fest akazafatanya n’itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo. Icyo gitaramo kizabera ahitwa Rugende Training Center kwinjira akaba ari amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi icumi (10.000frw), amatike akaba yaratangiye kugurishwa mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali.