• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 08 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame ari muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), ariko yanatumiwemo n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 44, ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi birimo.

Ibyo bihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.

Nk’uko bisanzwe kandi, igihugu cyakiriye iyi nama gitumira abayobozi batandukanye b’ibihugu bitari muri G7 mu ihuriro rusange, aho bigira hamwe bimwe mu bibazo rusange abatuye Isi bagihura nabyo.

Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’indege

Uyu mwaka, iri huriro riribanda ku kubaka ubuzima buzira umuze n’iterambere mu miryango, no kubungabunga inyanja n’inkombe zazo.

Ibihugu byatumiwe muri iri huriro rusange birimo u Rwanda nk’igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Afurika y’Epfo, Kenya, Senegal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentina, Vietnam, Bangladesh na Norvege.

Abakuru b’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi ndetse n’Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD) nabo bari mu batumiwe.

Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame arakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Quebec Philippe Couillard, anitabire isangira ryateguwe na Guverineri Jenerali wa Canada Julie Payette.

2018-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Editorial 05 Sep 2019
Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Editorial 13 Jul 2019
Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Editorial 13 Dec 2021
Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Editorial 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo  ye ‘ Habibi’
IMIKINO

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

Editorial 08 Dec 2016
Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 16 May 2017
Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye
Amakuru

Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Editorial 19 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru