CECYDAR (Centre Cyprien Daphrose Rugamba ) ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri leta wabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1992, ushingwa na Rugamba Sipiriyani afatanyije na Madamu we Daphrose Rugamba , nyuma yo kubona imibereho mibi y’abana bo mu muhanda n’uburyo birwanaho ngo baramuke , nibwo bafashe icyemezo cyo gutangiza igikorwa cy’impuhwe cyo kwita kuri abo bana, nuko batangiza ikigo cyitwaga Fidesco Rwanda nyuma kiza kuba CECYDAR.
Iki kigo cyakira abana kuva ku myaka 5 bavuye ku muhanda kikabafasha gusubira mu buzima busanzwe bwo mu muryango , aho biga amashuri abanza mu kigo cya Primaire bagahabwa amasomo asanzwe ya porogaramu ya Leta y’uburezi, siporo, ubukorikori, ubuhanzi, n’ibindi bituma bibagirwa ubuzima bubi babagamo nyuma bakazashaka uburyo bwo kubahuza n’imiryango yabo babagamo mbere.
Iki kigo kandi byumwihariko cyakira abana b’abahungu gusa bitewe n’ubushobozi ndetse n’uburyo bwo kubitaho iki kigo gifite, kikaba kibavana mu kigo ngororamuco cya Gitagata cyashyizweho na Leta, kuri ubu iki kigo gifite abana 61 bacumbitse muri iki kigo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru uhagarariye iki kigo Bwana Ngarambe Francois Xavier yatangaje ko bari gutegura ibirori byo kwizihiza yubile y’ imyaka 25 iki kigo kimaze gishinzwe, ibi birori bikazaba bigamije kwibuka Rugamba n’umuryango we bashinze iki kigo , guha abantu umwanya wo kumenya CECYDAR, kurushaho kwishimira ibyagezweho n’uyu muryango ndetse no gukusanya ikunga yo gukomeza gufasha ibikorwa bya CECYDAR.
Komite itegura uyu muhango
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iki kigo kimaze gishinzwe biteganyijwe kuzaba tariki ya 1 n’iya 2 Nzeri, aho hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki ya 1 Nzeri ndetse n’igitambo cya misa kizabera kuri Centre ya Emmanuel n’ibirori nyirizina byo kwizihiza isaburu tariki ya 2 Nzeri, 2017.
Norbert Nyuzahayo