Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kuri Hotel Touch Africa ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama yahuje amakipe 16 y’Icyiciro cya Mbere agize Rwanda Premier League Board.
Ni inama yabaye hagamijwe kurebera hamwe ibimaze kugerwaho, imigendekere ya Shampiyona igeze ku munsi wa 16 n’uko yazamura urwego no gukurura abaterankunga.
Muri iyi nama kandi hujujwe imwe mu myanya y’abagize Inama y’Ubuyobozi aho Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatowe ajya muri nama y’ubuyobozi ya Rwanda Premier League.
Kwinjira muri iyi nama y’abayobozi Umunani bije nyuma yaho Afande Déo agizwe umuyobozi wa APR FC asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.
Rwanda Premier League yuzuzaga inzego nyuma yaho uwahoze ayobora APR FC, Afande Richard yari Visi Perezida w’urwo rwego akaba yari yungirije Hadji Yussuf Mudaheranwa.
Chairman w’Ingabo z’igihugu, Brig Gen Déo Rusanganwa yagizwe umuyobozi wa APR FC tariki ya 10 Ugushyingo 2024.