• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Editorial 21 Aug 2017 Mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezerewe mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ariko hari n’ibindi bihugu bisanzwe bifite amateka muri ruhago kuri uyu mugabane byasezerewemu gushaka iyi tike aha twavuga nka Ghana, Misiri, na Congo Kinshasa bitazagaragara muri iri rushanwa rizabera muri Kenya umwaka utaha wa 2018.

Byari inzozi z’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuzabona ibendera ry’igihugu rizamurwa muri Kenya mu 2018 ubwo imikino ya CHAN ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izaba itangiye tariki 11 Mutarama igasoza kuri 2 Gashyantare 2018.

Izi nzozi zayoyotse kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo imbere y’abafana batari benshi ubwo Amavubi yihagararagaho agatsinda Uganda ibitego 2-0 ariko agasezererwa kubera ko mu mukino ubanza yari yatsinzwe 3-0.

Gusa si u Rwanda gusa rutazagaragara muri iri rushanwa rikomeye kuri uyu mugabane nyuma y’Igikombe cya Afurika; CAN, kuko hari ibihugu bisanzwe bifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika byatunguwe bigasezererwa.

Ku ikubitiro, Congo Kinshasa yegukanye iri rushanwa ryabereye i Kigali mu 2016 yatunguwe isezererwa na Congo Brazzaville. Mu mukino ubanza wabereye i Brazzaville warangiye amakipe yombi anganya 0-0 ageze i Kinshasa mu mukino wo kwishyura n’ubundi anganya igitego 1-1 bituma Congo Brazzaville ikomeza kubera igitego yatsindiye hanze.

Ibindi bihangange byasezerewe ni Misiri yatsinzwe na Maroc ibitego 3-1 i Rabat bisanga 1-1 zari zanganyije mu mukino ubanza wabereye i Cairo, Libya yatunguye Algeria iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2, Zambia yihererana Afurika y’Epfo iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2, Mauritania itungura Mali iyisezerera ku bitego 3-2, naho Ghana ikurwamo na Burkina Faso ku bitego 4-3 muri rusange.

-7692.jpg

Haracyari umukino umwe usigaye uzahuza Guinea na Senegal kuri uyu wa Kabiri, ukazagaragaza igihugu cya 16 kizabona itike. Mu mukino ubanza Senegal yari yatsindiye hanze ibitego 3-1 ikaba ari nayo ifite amahirwe.

Ibihugu 15 byabonye itike yo kuzakina CHAN 2018 birimo: Libya, Maroc, Mauritania, Nigeria, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinée équatoriale, Congo Brazzaville, Cameroun, Uganda, Sudani, Angola, Zambia, Namibia na Kenya izakira irushanwa.

2017-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Editorial 18 Oct 2019
Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari

Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari

Editorial 09 Sep 2022
Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Editorial 23 Dec 2016
Intore izirusha intambwe ‘ Kagame  Paul’  yatanze Kandidatire  muri Komisiyo y’Amatora

Intore izirusha intambwe ‘ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo y’Amatora

Editorial 22 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi
Mu Rwanda

Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Editorial 24 Mar 2017
Icyamamare muri Jazz Somi yakoze igitaramo cyitabiriwe na Madame Jeannette Kagame
SHOWBIZ

Icyamamare muri Jazz Somi yakoze igitaramo cyitabiriwe na Madame Jeannette Kagame

Editorial 14 Feb 2018
Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza

Editorial 04 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru