• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Editorial 26 Apr 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu  Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka Compassionate Capitalism

Lambert avuga ko Afurika yavutse bwambere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abaraibo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage.

Uku kuvuka kwari gutegerejwe kuva kera ku izina rya “African Renaissance” cyangwa “Afurika ku Banyafurika” byavuzwe mu nyandiko ndende zanditswe  na Charles N. Lambert mu nyandiko zivuga ku ntambara y’ubukungu mu gice cyazo cya 26.

Charles N. Lambert, uyoboye urugamba rwo kwigenga kwa Afurika mu bukungu

Uku kuvuka bwa kabiri gushingiye kuri gahunda nshya y’ubukungu izwi ku izina rya Compassionate Capitalism  ikubiyemo gahunda irambuye yo gushyira mu bikorwa  itahuka  ry’abacakara nka ba shebuja b’ubukungu bukomeye  bw’ Afurika. Ibi bizakura miliyoni magana z’Aanyafurika mu bukene mu buryo bwihuse binateze imbere abaturage bo mucyaro.

Lambert asobanura ko uku kuvuka kuzakorwa binyuze mu bikorwa bibiri by’ingenzi byahujwe n’ihuriro ry’ubutatu rigizwe n’ibigo bya The Black Wall Street, Redirect Mall na Development Channels. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika gushingiye ku kwimura ingengabitekerezo ya mbere igarura  abanyamerika b’abanyafurika muri Afurika binyuze mu guhuza ibitekerezo by’ubukungu bya Black Wall Street na Trap  Reinvest kuva mu myaka 100 ishize.

Ibikorwa byambere byibanze ku kuvuka bwa kabiri kwa Afurika bishingiye ku bitekerezo byo kumva neza Capitalism, gushyiraho urubuga rushya rw’imikoranire no kongera gushora bushya muri Black Wall Street. Ibikorwa bya kabiri aribyo Iserukiramuco ryo kuzura inkambi z’abantu babarirwa muri miriyoni izaba mu Gushyingo 2021.

Ibigo 600 bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa  byose bigamije guhindura Afurika kuba umugabane w’igihangange ku isi bikayigeza ku nzozi zimaze igihe kinini za ba sogokuruza nkuko Lambert akomeza abisobanura.

Uganda yatoranijwe nk’umurwa mukuru wa afurika kugirango ibi byose bigerweho nkuko byemezwa n’umuyobozi wa BWS uvuga ko ibi bizatuma nta gihugu cyongera gufata ijambo kuri Afurika uko kishakiye.

Niyo mpamvu ibi bikorwa byombi byingenzi twavuze bizabera muri Uganda ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi kizwi mu kwamamaza (Balaam Marketing and Promotions Agency) aricyo cyahawe uburenganzira bwo kuzamura ibendera rya Afurika.

Ibirori byambere byo gutangiza uru rugendo bizaba ku ya 31 Gicurasi n’ 1 kamena 2021 munzu ya Black Wall Street House (BWS Inzu) i, Kampala Uganda.

Lambert avuga kandi ko BWS izatangiza ibikorwa 7 ku ikubitiro ikanatanga ibihembo ku ba Pan Africanism mu minsi ibiri yo kwibuka abazanye ibitekerezo mbere byo kongera kubah bwa kabiri kwa Afurika.

“Mu bintu 7 turimo gutangiza harimo igitabo kizwi ku izina rya New World of Compassionate Capitalism kibeshyuza ibitekerezo by’Abanyaburayi ba kera nka Adam Smith, ibitabo bibiri bishingiye ku Banyafurika muri Plays- When the Samba Broke et Wait Until Dawn byerekana ubwenge bukungahaye mu mico gakondo yo muri Afurika, amagambo 1.000 y’ibitekerezo byavuzwe na Charles N. Lambert ashimangira ko umwanditsi w’Afurika yavutse ubwa kabiri ari umuhanga mu by’imitekerereze” bigaragazwa mu butumwa bwa BWS.

Itangizwa ry’inyenyeri 7 kandi ikubiyemo uburyo bushya bw’imbuga nkoranyambagabuzwi ku izina rya Economic Circle inzira nziza yo guhuza imbuga nkoranyambaga no kwibohora mu bukungu kw’ Abanyafurika.

Muri ubwo butumwa, Lambert agira ati: “Natwe dutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwa mbere bwa BWS buzwi ku izina rya Good Morning Africa (imigati), porogaramu nshya ya Black Wall Street, hamwe na TV nshya ya Black Wall Street Satellite.”

Hanyuma, kubijyanye na BWS ibihembo bitigeze bibaho bizwi nka Advocate of Africa Award tuzajya duha abanyacyubahiro Pan Africanist buri mwaka, dutanga ibihembo kubantu 28 bambere bahawe ibihembo  bizahabwa abagande bagera kuri 12 bazwi cyane, Wole Soyinka, PLO.

2021-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Editorial 01 Apr 2018

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Editorial 01 May 2024
Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Editorial 08 Nov 2024
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Editorial 16 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Editorial 02 Mar 2018
U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu
ITOHOZA

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

Editorial 07 Jul 2016
Party II yuko Judith Umugore wa Safi Yatwaye Rick Hilton akayabo ndetse uyu mugabo yemeza ko agiye gukurikirana Judith mu nkiko za Canada
ITOHOZA

Party II yuko Judith Umugore wa Safi Yatwaye Rick Hilton akayabo ndetse uyu mugabo yemeza ko agiye gukurikirana Judith mu nkiko za Canada

Editorial 17 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru