• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ubwanditsi 27 Feb 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Gashyantare 2016, i Kigali hateraniye ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi bagera kuri 700, rikaba ririmo kwibanda ku guha ubushobozi abapolisikazi ndetse no guteza imbere ubumenyi bwabo mu nzego zose.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaratangiye gukoresha amahuriro nk’aya mu myaka 6 ishize, rikaba muri rusange riba rigamije guha abapolisikazi umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye ndetse no guhererwa hamwe impanuro n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, n’ubw’Igihugu uri rusange.

Mu muhango wo gufungura iri huriro, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abapolisikazi kuba intangarugero na ba ambasaderi b’abanyarwandakazi mu murimo bakora ngo nabo bitabire kwinjira mu murimo wo gucunga umutekano.

Sheikh Harerimana yagize ati:”Mugomba kuba bandebereho mu murimo mukora, nimwe muri mu mwanya mwiza wo gufasha no gutabara abahohotewe, baba abana n’abagore, murasabwa kwitanga rero ngo izo nshingano zose zigerweho kuko nazo ari ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Yarangije ashimira abafatanyabikorwa ba Polisi kuri gahunda nyinshi ziteza imbere abagore bakomeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda na Leta muri rusange ngo ihame ry’uburinganire ryubahirizwe, anasaba ko iri huriro ryazanaba iryo gucyahana aho biri ngombwa hagati y’abapolisikazi.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Uburinganire no guteza imbere umuryango nawe wari muri iri huriro, yashimye uruhare rw’ihuriro ry’abapolisikazi kuva ryatangira kubaho, mu guteza imbere ihame ry’uburinganire. Yashimye kandi umusanzu w’abapolisikazi mu gushaka amahoro haba mu miryango yabo, mu kazi ndetse no hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo yagejeje ku nteko y’abapolisikazi , yashimye imyitwarire myiza bagaragaza mu kazi kabo kandi abashishikariza guhora bongera ubumenyi nk’uko bakomeje kugaragara mu kazi gatandukanye ubundi kari karahariwe abagabo. Urugero ni nk’aho abapolisikazi bakanika bakanatwara indege cyangwa imodoka z’ubwoko bwose, ibifaru, ubwubatsi n’ibindi, anabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro za gipolisi n’iz’ubunyarwanda.

IGP Gasana kandi yijeje ko urwego ayoboye ruzakomeza kwita kuri gahunda ziteza imbere abapolisikazi no guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Bwana Steven Rodriguez, wari uhagarariye One UN mu Rwanda, ikaba n’umwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, yashimye Polisi y’u Rwanda uburyo iteza imbere ihame ry’uburinganire ibicishije mu kigo Isange One Stop Center ndetse n’uburyo gahunda ya kominiti polisingi iteye imbere.

Ihuriro ry’abapolisikazi ni urubuga bahuriramo kandi baboneramo umwanya wo kurebera hamwe ibyo bagezeho nk’abapolisikazi, bagafatiramo ingamba zo kubisigasira n’izo guteza imbere imikorere ngo haterwe intambwe yisumbuye kuyo bariho, rikaba mubyo ryiyemeje, harimo gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana, irishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi mu muryango nyarwanda.

RNP

2016-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Ubwanditsi 30 Jul 2025
SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc
Amakuru

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Ubwanditsi 01 Aug 2021
Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC
HIRYA NO HINO

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Ubwanditsi 08 Dec 2019
Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru