• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ubwanditsi 27 Feb 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Gashyantare 2016, i Kigali hateraniye ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi bagera kuri 700, rikaba ririmo kwibanda ku guha ubushobozi abapolisikazi ndetse no guteza imbere ubumenyi bwabo mu nzego zose.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaratangiye gukoresha amahuriro nk’aya mu myaka 6 ishize, rikaba muri rusange riba rigamije guha abapolisikazi umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye ndetse no guhererwa hamwe impanuro n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, n’ubw’Igihugu uri rusange.

Mu muhango wo gufungura iri huriro, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abapolisikazi kuba intangarugero na ba ambasaderi b’abanyarwandakazi mu murimo bakora ngo nabo bitabire kwinjira mu murimo wo gucunga umutekano.

Sheikh Harerimana yagize ati:”Mugomba kuba bandebereho mu murimo mukora, nimwe muri mu mwanya mwiza wo gufasha no gutabara abahohotewe, baba abana n’abagore, murasabwa kwitanga rero ngo izo nshingano zose zigerweho kuko nazo ari ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Yarangije ashimira abafatanyabikorwa ba Polisi kuri gahunda nyinshi ziteza imbere abagore bakomeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda na Leta muri rusange ngo ihame ry’uburinganire ryubahirizwe, anasaba ko iri huriro ryazanaba iryo gucyahana aho biri ngombwa hagati y’abapolisikazi.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Uburinganire no guteza imbere umuryango nawe wari muri iri huriro, yashimye uruhare rw’ihuriro ry’abapolisikazi kuva ryatangira kubaho, mu guteza imbere ihame ry’uburinganire. Yashimye kandi umusanzu w’abapolisikazi mu gushaka amahoro haba mu miryango yabo, mu kazi ndetse no hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo yagejeje ku nteko y’abapolisikazi , yashimye imyitwarire myiza bagaragaza mu kazi kabo kandi abashishikariza guhora bongera ubumenyi nk’uko bakomeje kugaragara mu kazi gatandukanye ubundi kari karahariwe abagabo. Urugero ni nk’aho abapolisikazi bakanika bakanatwara indege cyangwa imodoka z’ubwoko bwose, ibifaru, ubwubatsi n’ibindi, anabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro za gipolisi n’iz’ubunyarwanda.

IGP Gasana kandi yijeje ko urwego ayoboye ruzakomeza kwita kuri gahunda ziteza imbere abapolisikazi no guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Bwana Steven Rodriguez, wari uhagarariye One UN mu Rwanda, ikaba n’umwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, yashimye Polisi y’u Rwanda uburyo iteza imbere ihame ry’uburinganire ibicishije mu kigo Isange One Stop Center ndetse n’uburyo gahunda ya kominiti polisingi iteye imbere.

Ihuriro ry’abapolisikazi ni urubuga bahuriramo kandi baboneramo umwanya wo kurebera hamwe ibyo bagezeho nk’abapolisikazi, bagafatiramo ingamba zo kubisigasira n’izo guteza imbere imikorere ngo haterwe intambwe yisumbuye kuyo bariho, rikaba mubyo ryiyemeje, harimo gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana, irishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi mu muryango nyarwanda.

RNP

2016-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

Ubwanditsi 13 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]
IMIKINO

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Ubwanditsi 06 Dec 2017
U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 19 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru