• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo
Kasese.

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Editorial 05 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru Rushyashya igitohoza kuva muri  Uganda ni uko abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki yitwa Elizabeth National park bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo mu gisilikare cya Kayumba Nyamwasa ufashwa na Uganda.

Kuri uyu wa 5 Mata 2019 nibwo Ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa Nilepost dukesha iyi nkuru cyanditse kivuga ko Abanyarwanda 40 bafatiwe hafi n’umupaka uhuza Uganda na Congo ahitwa Kasese.

Abafashwe bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kasese kugirango hakorwe iperereza no kubabaza icyabatwaraga muri Congo ndetse bamwe badafite ibyangombwa bibaranga.

Mu bafashwe abenshi n’abagabo ariko hakaba harimo n’abagore bacye ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Abanyarwanda bafashwe bivugwa ko bagenderaga muri Taxi Mini bus zifite ibirango UBD 338V,UBA 841D na UBE 325P ,Abafashwe bose polisi ya Kasese ikaba ibacumbikiye mu bihome byayo.

Mwesigye Vicent ukuriye polisi ya Kasese abajijwe n’itangazamakuru amazina yabafashwe yanze kuyavuga ahubwo avuga koi fatwa ry’Abanyarwanda bambukaga bajya muri Congo ari ikibazo gikomeye gikwiye gusubizwa na polisi ku rwego rwisumbuyeho.

Mwesigye yagize ati “Ntacyo navuga kuri iki kibazo ahubwo mwabaza urwego rudukuriye”.

Ibi bikimara kuba polisi ya Kasese ikaba yabujije abanyamakuru kugera aho abanyarwanda bafungiwe kugirango batangaze icyatumye bafatwa.

Umutekano umaze gukazwa cyane muri iyi pariki ya Elizabeth kubera ko mu cyumweru gishize muri iyi pariki hafashwe bugwate  umuzungu w’Umunyamerika  n’uwamutembereza basaba Miliyari imwe na Miliyoni 80 z’Amashilingi ya Uganda kugirango barekurwe.

Umwaka ushize Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba nyuma baje gufungwaho gato baza kurekurwa  bacishwa ahandi bagezwa muri Sud Kivu mu Minembwe.

Mu mpera z’umwaka ushize Urubyiruko rw’abasukuti (scouts) rusaga 200 rw’Abagande rurimo  n’abarwanyi ba RNC, rwanyujijwe k’ubutaka bw’u Burundi n’inzego zishinzwe umutekano k’ubufatanye n’abinjira n’abasohoka  mu majyaruguru y’uburasirazuba mu Ntara ya Muyinga, aho bari bagiye mu mutwe wa RNC ariko byiswe ko ngo bari bagiye mu nama ihuza abasukuti bo mu karere yabereye mu Ntara ya Gitega.

2019-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Editorial 04 Jun 2024
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Editorial 18 Apr 2018
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

Editorial 06 Nov 2023
Kuki Mwenda ashyigikiye Museveni wazambije umubano n’u Rwanda?

Kuki Mwenda ashyigikiye Museveni wazambije umubano n’u Rwanda?

Editorial 13 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania
INKURU NYAMUKURU

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Editorial 01 Oct 2019
Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen
ITOHOZA

Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen

Editorial 06 Mar 2016
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?
Amakuru

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 17 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru