Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba buri munyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibicishije ku rukuta rwayo rwan Twitter, CNLG yagize iti “Nk’uko twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba buri munyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka bizajya bibera mu midugudu muri iki cyumweru cyo kwibuka”.
Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biratangizwa na Perezida Paul Kagame, aho we na madamu Jeannette Kagame barashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize jenoside barenga 250,000 banacane Urumuri rw’Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi).
Ku mugoroba wo kwibuka kandi Perezida Kagame na Madamu barifatanya n’abandi Banyarwanda mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, n’umugoroba wo kwibuka urabera kuri Sitade Amahoro.