Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irashima u Budage bwafashe umwanzuro wo kohereza mu Rwanda Umunyarwanda Twagiramungu Jean ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rupfu rw’Abatutsi 100 000 biciwe mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.
Nyuma y’amasezerano mpuzamahanga yo ku wa 09 Ukuboza 1948 agamije gukumira no kurwanya Jenoside ndetse agategeka buri gihugu kuburanisha no kohereza abayigizemo uruhare babarizwa ku butaka bwabyo mu gihugu bayikoreyemo, ubutabera bw’u Budage ku wa 18 Kanama 2017 bwamaze kohereza mu Rwanda uwitwa Twagiramungu Jean ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko nyuma y’ibimenyetso byakusanyijwe byerekana ko Twagiramungu Jean yakoranye n’abateguye Jenoside mu cyahoze ari komini Karambo, Rukondo, Kinyamakara, Nyamagabe na Musange ku bufatanye n’uwari Superefe Hategekimana Joachim na Ntegeyintwari Joseph, Ngezahayo Desiré wayoboraga komini Karama, Munyaneza Charles wayoboraga Kinyamakara na Semakwavu Felicien wayoboraga komini Nyamagabe.
Mu bimenyetso bigaragaza uruhare rwa Twagiramungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akurikiranyweho gushinjwa kuba yarakoranaga bya hafi na se Munyambuga J. Baptiste wayoboye komini Rukondo igihe kirekire bigatuma Abatutsi 100 000 bahasiga ubuzima mu bice binyuranye ndetse abandi bakaburirwa irengero kuko bagiye bajugunywa mu migezi nka Mwogo na Rukarara.
Twagiramungu w’imyaka 44 y’amavuko yari umwarimu mu ishuri ry’i Kaduha, ubushinjacyaha bukaba bwahise butangaza ko bumurega ibyaha birimo icya Jenoside n’icyo kurimbura imbaga.
Dr Bizimana mu itagazo yashyize ahagaragara, avuga ko Twagiramungu ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi basaga 45 000 kuri Paruwasi Gatulika ya Kaduha n’abagera ku 35 000 muri Cyanika.
Ashinjwa kandi kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi kuri Paruwasi Gatulika ya Mbazi n’iya Kirambi no ku rusengero rwa ADEPR ya Maheresho haguye abagera ku 10 000.
Si Twagiramungu Jean woherejwe n’ubutabera bw’u Budage gusa kuko CNLG yanashimiye u Budage ku manza bwaburanishirijeyo harimo urwa Rwabukombe Onesphore wari Burugumesitiri wa Komini Muvumba, yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa burundu ku wa 29 Ukuboza 2015 n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Francfort.
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Gisubizo G.)
Hanaburanishirijweyo urubanza rwa Murwanashyaka Ignace na Musoni Straton bari abayobozi ba FDLR ku wa 28 Nzeri 2015 umwe akatirwa gufungwa imyaka 13, undi umunani. CNLG isaba ubutabera bw’u Budage gukomeza kohereza n’abandi bakihisheyo, isaba n’ibindi bihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza kuyireberaho.
Dr Bizimana atangaza ko kuva kera Perefegitura ya Gikongoro yahuye n’iyicwa ry’Abatutsi rya hato na hato. Mu kwezi k’Ukuboza 1963 honyine, Abatutsi basaga 20 000 bishwe mu byumweru bibiri gusa.
Ijambo «Jenoside» ryakoreshejwe muri icyo gihe n’impuguke zirimo umushakashatsi w’Umwongereza Bertrand Russel, abatangabuhamya b’abanyamahanga bari mu Rwanda icyo gihe barimo umushakashatsi ku mibereho y’abantu w’Umubiligi Luc De Heusch n’Umusuwisi Denis-Gilles Vuillemin wakoreraga UNESCO mu Rwanda.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Radiyo Vatican zavuze ko ubwo bwicanyi ari «Jenoside iteye ubwoba ikozwe mu buryo buteguye nyuma y’itsembatsemba ry’Abayahudi mu 1945 ».
Aha, Twagiramungu Jean yari agejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali
Ibihugu nk’u Bwongereza cyahakanye kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho Jenoside barimo Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka mu gihe u Bufaransa bwo bwanze kohereza Agathe Kanziga Habyarimana, Callixte Mbarushimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Padiri Marcel Hitayezu, Colonel Laurent Serubuga, Colonel Marcel Bivugabagabo, Dr Eugène Rwamucyo, Dr Sosthène Munyemana, Hyacinthe Rafiki-Nsengiyumva, Isaac Kamali, Claude Muhayimana, Claver Kamana, Innocent Musabyimana, Joseph Habyarimana, Venuste Nyombayire, Pierre Tegera, Charles Twagira, Paul Kanyamihigo, Fabien Neretse, Manassé Bigwenzare, Enock Kayondo.