Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) yatangaje ko yanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gutesha agaciro ubujurire bwa Beatrice Munyenyezi wahamwe n’icyaha cyo kubeshya akaba anakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abanyamahanga basaba kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko abanyarwanda basabwa kugaragaza nib anta ruhare urwo ari rwo rwose bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Beatrice Munyenyezi yahakanye ko nta ruhare yigeze agira ubwo yinjiraga muri Amerika mu 1998 nk’uko CNLG yabisobanuye mu kiganiro na RBA.
Nyuma byagaragaye ko akekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe mu yahoze ari Butare cyane cyane kuri bariyeri yari hafi yaho yari atuye ahakoreraga interahamwe nyinshi hamwe n’umugabo we Arsène Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango ndetse n’uwari Perefe wa Butare, Joseph Kanyabashi n’abandi.
Bikimara kugaragara ko yabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka yagejejwe imbere y’ubutabera, urukiko rwa New Hampshire rumukatira igifungo cy’imyaka 10 ari na cyo yajuririye ubwo bujurire bugateshwa agaciro.
Beatrice-Munyenyezi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Jean Damascène Bizimana yatangaje ko icyo cyemezo kijyanye n’ukuri bakaba bacyishimira.
Yagize ati “Buri gihe iyo hafashwe icyemezo cy’ubutabera kijyanye no gukurikiza ukuri biradushimisha tukabigaragaza by’umwihariko ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukurikiza amahame mpuzamahanga mu gukurikirana no guhana abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye ku butaka bwabo.”
Biteganyijwe ko Munyenyezi ugomba gukomeza igihano yahawe mbere azira nakirangiza azoherezwa mu Rwanda agakurikiranwaho icya Jenoside.
Umunyamabanga wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside- CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana