• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Editorial 19 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugabo usazanye mukushi ku mutima, ahora abanguye amatwi ngo yumve inkuru ivugwa ku Rwanda, yaba nziza agahinda kakamwegura, yaba mbi agahimbarwa sinakubwira. Ibyo ariko ntibinatangaje kuko umwanzi ahora yifuza ko ugira ibyago, gusa niba yarekaga kwiyita umuhanga mu by’ubukungu, kandi ahubwo ari inkunguzi mu zindi, yabaswe n’ishyari n’urwango.Uyu kimwe n’ abandi bahora bakubitira uRwanda agatoki ku kandi, nibo bagaya imishinga y’iterambere ryarwo, yamara kubyara inyungu bagakorwa n’ ikimwaro.

Ubwo uRwanda rwatangiraga kubaka Kigali Concention Center, Himbara n’ibindi bigarasha yasimbukiye ku isunzu ry’inzu, ati ubukungu bw’uRwanda ntiburwemerera kubaka inyubako nk’iriya.Aho yuzuriye, ntiyagira n’ubutwari ngo abaze amafaranga yinjiza mu isanduku ya Leta, bityo abone ko byari induru gusa idafite shinge na rugero.Arongera ati uRwanda ntirwakwigondera ikibuga cy’indege cya Bugesera .Harya ubu niwe cyangwa RNC irimo kucyubaka?

Ubu noneho yasarishijwe n’icyegeranyo cyerekana ko umusaruro wa zahabu uRwanda rwohereza mu mahanga wavuye kuri miliyoni zikabakaba 3 z’amadolari y’Amerika muw’2019, ukagera muri miliyoni hafi 250 , muri uyu mwaka wa 2020. Uyu Himbara Ntamunoza we yemeza ko ntaho uRwanda rwavana zahabu ingana kuriya, yirengagije ko Banki Nkuru y’uRwanda yasobanuye neza ko umusaruro wazamutse kubera uruganda rumaze umwaka rwongerera agaciro Zahabu, ikagera ku isoko mpuzamahanga igura agatubutse.

Imibare iva ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro , irerekana ko ikilo cya zahabu idatunganyije, nk’iyo uRwanda rwajyaga rwohereza mu mahanga, kigura ibihumbi 30 by’amadolari y’Amerika, mu gihe ikilo cya zahabu yongerewe agaciro, nk’iyo uRwanda rumaze umwaka rwohereza mu mahanga, gishobora kwikuba inshuro zisaga 2, kikaba cyageza mu bihumbi 65 by’amadolari. Iyi rero ni imwe mu mpamvu umusaruro wa zahabu y’uRwanda wazamutse, hiyongereyeho ko n’imicukurire y’amabuye y’agaciro mu Rwanda igenda irushaho gukorwa kinyamwuga. Muri iki gihe isi yose yashyizeho ingamba zo kugaragaza inkomko y’amabuye y’agaciro ashyirwa ku isoko mpuzamahanga, ku buryo udashobora kuyiyitirira atari ayawe.Ukibaza rero niba Himbara nibura afata umwanya ngo ashakishe amakuru mbere yo guhimba amahomvu.

Abasesengura ibivugwa n’abo mu biryabarezi nka RNC, bavuga ko amangambure birirwamo bayaterwa n’ishyari. Ntibashimishwa n’ibyo uRwanda rugenda rugeraho batabigizemo uruhare, kuko rukomeje gutera imbere batazabona ibinyoma barushinja. Ba Himbara rero nibakomeze bahimbahimbe ibirego, bahimbare mu matiku, Abanyarwanda nabo bakomeze bakore batikoresheje, ubwo amateka azerekana ufite ukuri.

2020-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe

Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe

Editorial 29 May 2020
Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Editorial 19 Jun 2018
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Editorial 05 Jan 2019
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru
Mu Rwanda

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Editorial 08 May 2018
Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Mar 2016
Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant
POLITIKI

Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant

Editorial 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru