• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Ubwanditsi 03 Jun 2016 Mu Mahanga

​
Mu minsi ishize, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 250 bo mu karere ka Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing RYVCP).

Iri huriro ry’urubyiruko riri mu matsinda agira uruhare runini mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha binyuze mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza ya rubanda no gusobanurira buri wese uruhare rwe mu kwicungira umutekano .

Aba banyamuryango bashya bibumbiye muri COMATRACO na COSTAMOKA , aya akaba ari amwe mu mashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto muri aka karere.

Umuhuzabikorwa w’iri huriro muri aka karere, Kirezi Thacien, yavuze ko ubuyobozi bwaryo kuri uru rwego bugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gukangurira abanyeshuri n’ibindi byiciro kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Kirezi yagize kandi ati,”Mu biganiro n’izo ngeri z’abantu batandukanye tuboneraho gusaba urundi rubyiruko gufatanya natwe gushyira mu bikorwa intego y’ihuriro ryacu. Kugeza ubu mu karere kacu dufite abanyamuryango 1214; ariko intego yacu ni ugukora iyo bwabaga urubyiruko rwose rwo mu karere kacu rukaba abanyamuryango b’ihuriro ryacu.”

Mu minsi ishize, Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’uribyiruko ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye, yavuze ko intego y’iri huriro ari ukuzamura umubare w’abanyamuryango bayo bakagera nibura kuri miriyoni mu mwaka utaha.

Ibikorwa by’iri huriro bishimwa n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta ndetse n’izikorera ku buryo zimwe muri zo zateye ikirenge mu cyaryo.

Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda, Umuryango udahararira inyungu wita ku buzima bwiza bw’abagize umuryango (Society for Family Health -SFH) n’Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano basinye amasezerano y’ubufatanye mu bukangurambaga bwo kwimakaza isuku no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Mu byo izi mpande eshatu zasezeranye harimo gushyigikira ibikorwa by’iri huriro rigamije gukangurira ingeri z’abantu banyuranye kurangwa n’umuco w’isuku no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Mu bufasha uyu muryango udaharanira inyungu wemeye iri huriro ry’urubyiruko harimo kuriha bimwe mu bikoresho byaryo risanzwe rikoreshwa mu bikorwa byawo by’ubuvuzi no guhugura abanyamuryango b’iri huriro mu bijyanye n’uburyo bw’ihererekanyamakuru hagati yabo kugira ngo ubutumwa batanga bwo kurwanya ibyaha no kwimakaza isuku burusheho kunvikana ndetse bukurikizwe.

RNP

2016-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024
Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

RUSHYASHYA 15 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika
Mu Mahanga

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 12 Oct 2016
Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye
INKURU NYAMUKURU

Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Ubwanditsi 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru