Umuririmbyi David Adedeji Adeleke [Davido] yahakanye amakuru avuga ko yabyaranye n’umugore bamenyaniye mu gitaramo yaririmbyemo mu myaka ine ishize.
Davido ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afurika ndetse babashije no kugeza umuziki ku yindi migabane y’Isi. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo iyitwa ’Skelewu’, ’Aye’, ’Gobe’, ’Dami Duro’ n’izindi.
Umugore witwa Ayotomide Labinjo n’abo mu muryango we barashinja uyu muhanzi ko yihakanye umwana we umaze imyaka ine avutse ndetse bakavuga ko yatanze ruswa mu nzego zitanga ibipimo by’amaraso n’ibya DNA byagombaga gushimangira ko uwo mwana ari uwe.
Ikinyamakuru cyitwa Punch cyatangaje ko ngo Davido yabonanye bwa mbere n’uyu mugore muri 2013 ahitwa Ibadan, bahuriye mu kabyiniro, bwa kabiri amusanga mu gitaramo yari yatumiwemo ari na ho umubano wabo ngo watangiye gufata indi ntera bigera n’aho baryamana.
Labinjo ushinja Davido kumutererana barabyaranye avuga ko nyuma yo gusama inda ye atongeye kumuca iryera mu bihe byakurikiyeho ngo babe bahura baganire kuko ngo ’yafunze amayira yose bakoreshaga bavugana’.
Davido yanditse kuri twitter ahakana ayo makuru avuga ko uwo mwana atari uwe nk’uko byemejwe n’ibipimo bya ADN ndetse yongeraho ko agiye kugeza mu nkiko ikinyamakuru cyabyanditse agishinja kumuharabika. Atebya yavuze ko bagomba kumwishyura miliyari 30 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria nk’indishyi z’akababaro.
Nubwo Davido atemera umwana bivugwa ko yabyaranye na Labinjo mu myaka ine ishize, nyina w’uyu mukobwa avuga ko abo mu muryango wa Davido na we ubwe ’bavuniye ibiti mu matwi’ kuri icyo kibazo, ndetse ngo yigeze no kwandikira se w’uyu muhanzi ntiyamusubiza kugeza ubwo yiyambaza abamufasha mu nkiko bakamushyiraho igitutu.
Se wa Davido yabwiye nyina w’uyu mukobwa ko umuhungu we yavuze ko atazi na rimwe Labinjo. Nyuma bavuganye uburyo bwo gufata ibipimo bya DNA n’iby’amaraso gusa ngo ibipimo bya Davido n’umwana byonyine, umukobwa umushyira mu majwi ko babyaranye yarirengagijwe nk’uko bitangazwa na nyina.
Uyu mubyeyi witwa Ropo akomeza avuga ikigo cyitwa Clina-Lancet cyakoze ibyo cyari cyarabahaye ibyumweru bibiri byo kuba ibisubizo by’ibipimo byemejwe mu buryo bwizewe ariko ngo batunguwe no kumva bitangazwa hashize iminsi irindwi yonyine ndetse ngo ibyavuzwe ni ibijyanye n’ubwoko bw’amaraso, nta bijyanye na DNA byashyizwe mu nyandiko.
Inzobere mu bijyanye n’ipima ry’abahuje amaraso n’abafitanye isano, Alex Sogbola, ari na we watanze ibyo bipimo avuga ko nta manyanga yakozwe kuko ngo bohereje ibizamini muri Afurika y’Epfo abaganga baho bakaba aribo babisuzuma neza bakohereza ibisubizo.
Davido yahakanye aya makuru nyuma y’iminsi mike avuze ko we n’umukunzi we mushya witwa Amanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu myiteguro yo kwakira uruhinja mu muryango ruzavuka mu minsi ya vuba.