• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA
Nzamwita Vincent Degaule na Rwemarika Felicitee bemerewe kuzahatanira umwanya wo kuyobora FERWAFA

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Editorial 12 Dec 2017 IMIKINO

Akanama gashinzwe gutegura amatora y’abiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kemeje ko Nzamwita Vincent Degaule azongera kwiyamamariza uyu mwanya.

Uyu muyobozi warusanzwe kuri uyu mwanya, azahatana na Rwemalika Felicitée mu matora ateganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2017.

Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi nawe yifuzaga guhatanira uyu mwanya, ariko akanama gategura amatora ntikamwemereye kuba umwe mu bakandida kubera bimwe mu byangombwa atatanze.

Kalisa Adolphe Camarade ukuriye aka kanama yagize ati” Nzamwita Vincent De Gaule na Rwemalika Felicitée nibo twasanze bujuje ibisabwa tubemerera kwiyamamaza. Rurangirwa Louis Ntiyabyujuje kuko hari ibyo yasabwaga atabashije kuzana.”.

Rurangirwa Louis ngo umuryango aturukamo w’abasifuzi RAF ntiwamuhaye ibaruwa imwemerera kwiyamamaza, kandi ngo umwirondoro we nawo ntiyawutanze, ndetse na fotokopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo nabyo ntabyo yazanye.

JPEG - 63.8 kb
Rurangirwa Louis ntiyemerewe kuko atujuje ibyangombwa

Bimwe mu byasabwaga mu gutanga kandidatire harimo kuba uwiyamamaza ari Umunyarwanda, kuba yarakiniye ikipe y’igihugu cyangwa yarayitoje. Agomba kuba kandi afite imyaka 28 ariko atarengeje imyaka 70.

Hiyongeraho kuba uwiyamamaza ari inyangamugayo, afite nibura amashuri atandatu yisumbuye, avuga nibura indimi ebyiri zemewe mu Rwanda, atarafunzwe amezi atandatu kandi atarigeze ahagarikwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA.

Uwiyamamariza kuyobora FERWAFA kandi agomba kuba nibura yaragaragaye mu nzego z’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ibiri, mu myaka itanu ishize no kuba agamije inyungu z’umupira w’amaguru.

JPEG - 158.6 kb
Kalisa Adolphe ukuriye akanama gategura amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA

Aya matora agiye kuba nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) muri kamena 2017 ryari ryahagaritse amatora ya FERWAFA, rigasaba ko hagira ibihindurwa mu mitegurire y’amatora yari agiye kuba.

2017-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Editorial 05 Nov 2018
APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Editorial 16 Dec 2024
Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Editorial 05 Jun 2018
Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Editorial 07 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo
ITOHOZA

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019
Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.
Amakuru

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Editorial 16 May 2021
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Editorial 07 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru