Mu ijoro ryo kuri uyu wakane, tariki 28 Gicurasi, Umufasha wa Perezida w’u Burundi ariwe Denise Bucumi Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya mu bitaro bya Kenya aho ari kuvurirwa COVID-19 mu bitaro bya Kaminuza ya The Aga Khan. Indege yakodeshejwe na Leta y’u Burundi ya sosiyete AMREF niyo yamujyanye.
Indege yahagurutse kukibuga saa tanu na 25 z’ijoro. Babanje kuzimya amatara ndetse abakozi bo ku kibuga barakumirwa barahezwa iminota myinshi Denise Bucumi ageze ku kibuga. Yaje aherekejwe n’imodoka zirindwi.
Leta y’u Burundi ikomeje guhishira nkana ubukana bw’iki cyorezo, aho abapfa batemerewe kuvuga icyo bazize. Ibi babikoraga mu gihe bateguraga amatora yabaye tariki ya 20 Gicurasi 2020. Ubu icyakurikiyeho ni ibiterane byo gushima Imana ko amatora yagenze neza.
Igihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima ryagaragaje impungenge, urihagarariye mu Burundi ndetse n’abakozi baryo bose bahise bahabwa amasaha 24 mu gihugu cy’u Burundi.
Nta kintu nakimwe cyigeze gihagarara mu Burundi kuko n’umupira w’amaguru wahagaze kuberako ibibuga by’umupira aribyo bakoreshaga mu kwiyamamaza.
Abaganga ndetse n’amashuri yigenga bagerageje kuvuga kuri iki cyorezo, bafashwe nk’abateza umutekano muke mu gihugu.