Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’urubuga rwa youtube ruherereye ku mugabane w’Amerika mu mujyi wa Calfornia.
Nkuko byatangajwe na Diamond ubwe abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yagize ati”umuhuro n’abagize urubuga rwa youtube wagenze neza,mwese ndizerako mutihanganiye gutegereza ibizavamo, kimwe nanjye kwihangana byananiye”
Aya masezerano Diamond yasinyanye na youtube ntago aramenyekana uko ateye gusa ikiri hanze nuko hari amasezerano y’ubufatanye bagiranye nk’umwe mubahanzi bakomeye muri Afurika ndetse unafite abakurikiranira hafi ibikorwa bye benshi doreko atari bake.
Kugeza magingo aya (cano)channel ya youtube ya Diamond anyuzaho imiziki ye ifite abantu basaga 1,290,912 n’abarebye amashusho y’indirimbo ze basaga 401,965,343 ibintu bitarakorwa n’abahanzi benshi muri Afurika muri iyi myaka.
Youtube n’urubuga rushyirwaho amashusho ku isi yose rwashinzwe n’abagago batatu bakoreraga i kompanyi izwi nka PayPal, Chad Hurley,Steve Chen na Jawed Karim mu mwaka 2005