• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Ubwanditsi 18 Jun 2016 POLITIKI

Padiri Thomas NAHIMANA ni muntu ki ?
yavutse taliki ya 26 Mutarama 1971, avukira mu Murenge wa NZAHAHA ,Akarere ka Rusizi(ahitwaga Komini ya Bugarama) ,mu Ntara y’Uburengerazuba( mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu). Amashuri abanza yayize kuri Nzahaha n’i Mushaka (1978-1986); ayisumbuye ayigira mu Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo(1986-1992); Seminari nkuru yayigiye i Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda (1992-1999), ahabwa ubupadiri taliki ya 18 Nyakanga 1999.

Hashize igihe we na Padiri Fortunatus Rudakemwa bahunze igihugu Tomas Nahimana ajya i Bulayi yagendeye kuri pasiporo ya Congo bageze i burayi bashinze/batangije urubuga rwa internet rushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”.

Kubera ubupadiri, urwo rubuga rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.

-2964.jpg

Padiri Fortunatus Rudakemwa

-2962.jpg

Tomas Nahimana

Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego.

Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo. Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.

Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu.

Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.

Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.

CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.

-2963.jpg

Padiri Thomas Nahimana yahamagariye abanyarwanda kuza kwigaragambya bamagana Perezida Kagame abandi bo bateguye ibikorwa byo kumushyigikira

Iyi nyandiko ya Leprophete yasohotse mu mwaka w’2011, uyu mupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikiye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.

Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri. Ubyemeza ni uwahisemo guhakana jenoside, n’ubabazwa n’uko ukuri kw’ubugome bwakozwe kuvugwa.

Mbere ya jenoside, abasenyeri gatolika baharaniraga ko CDR ijya mu butegetsi bw’u Rwanda. Ikurikije amasezerano y’amahoro ya Arusha, FPR yarabyanze.

Ntiwaba umupadiri utabiherewe ububasha na Kiliziya ihagarariwe na Musenyeri muri diyoseze. Umupadiri ntiyajya no gukorera ahandi uw’aho ukomoka atabikwemereye. Ese ba nyiri urwo rubuga rw’urwango baracyari abapadiri?

-2961.jpg

Hera i bumoso: Robert Rubayita, Fortunatus Rudakemwa, Thomas Nahimana . Bo ubwabo bize seminari nto ya Nyundo.

Umunyamakuru wa BBC- Gahuzamiryango yigeze kubaza Padiri Thomas Nahimana niba akiri padiri ndetse niba agisoma misa. Ibyo yabimubajije umunsi uwo mupadiri na bagenzi be 8 batangaza ko bashinze ishyaka i Paris-France.

Padiri Nahimana yamushubije n’umwirato mwinshi ko akiri umupadiri agira ati: “Ariko ibyo ni mwe mubivuga gusa, na papa w’i Roma ni umukuru w’igihugu. Uvuga ko abapadiri badakora politiki yagomba kubisobanura neza, ahubwo ubwo wazabibaza abayobozi ba kiliziya.Sinshatse kuvuga ko bitagira amategeko abigenga, ayo mategeko ariho kandi nanjye ndayazi. Nkubwiye ko ndi umupadiri kugeza uyu munsi, nibihinduka nzakubwira”.

Padiri Nahimana yamaze kwiyumva yabaye nka Papa uyobora Vatikani, uretse we kuba akiri Padiri cyangwa Papa Nahimana I (wa mbere) yumva we ayobora u Rwanda aruyoborera muri diyoseze ya Le Havre aho yasabiwe kuba (niba akihaba) na Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana.

Gutangiza ishyaka kwa Thomas Nahimana rishingiye kuri Parmehutu byaje nyuma yo kugaragariza agasuzuguro Myr. J.D Bimenyimana.

Ku itariki ya 16 Gicurasi 2012, Myr Bimenyimana yandikiye, Thomas Nahimana ibaruwa yo “Kwihanangiriza”kubera ibikorwa bye kuri Le prophete. Iyo baruwa ifite Réf: EV.Cya/189/2012, yanamenyeshejwe Musenyeri Jean-Luc Brunin wa Diyosezi ya Le Havre. Muri iyo baruwa kandi Myr. Bimenyimana yanibukije ko ibi yari yarabimenyesheje n’uwahoze ayobora diyoseze ya Le Havre Myr Michel Guyard mu ibaruwa yo ku itariki 9 Werurwe 2011.

-2965.jpg

Myr Bimenyimana JD. Umushumba wa Cyangugu

Ibyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi, Thomas Nahimana yanjama Umwepiskopi wa Cyangugu, anamugabiza rubanda. Kuba Myr. Bimenyimana yarabyoroheje bitera kwibaza.

Nahimana yashyize inyandiko ku urubuga rw’urwango yari asangiye na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa usigaye utuye muri Canada akaba aherutse kwangirwa gusoma missa yo kwibuka Col. Patrick Karegeya,ibi bikaba byaramaganwe n’abanyarwanda bo muri Diaspora ya Canada, mu gihe we yari yamaze kwitegura kuyisoma.

Padiri Thomas Nahimana, aravuga ko yiteguye kujya mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 nyuma y’aho, yari yaratangaje ko azagera mu Rwanda muri Mutarama uyu mwaka, aho ngo azaba aje gukorera politiki mu Rwanda.

Ibi Nahimana burigihe abitangaza iyo imisanzu yashize ashakisha uko yabona uwa muha ama euros yo kumumaza kabiri we Namukamurenzi, naho ibya Politiki byo nabyihorere, ntiyaba yarananiwe gusoma missa ngo ashobore Politiki.

Cyiza Davidson yifashishije
www.umuvugiziwordpress.com

2016-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026
Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Ubwanditsi 10 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR/CNRD Ubwiyunge, Ntibaramenya Ko Amazi Atakiri Yayandi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
INKURU NYAMUKURU

FDLR/CNRD Ubwiyunge, Ntibaramenya Ko Amazi Atakiri Yayandi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Ubwanditsi 16 Jul 2020
Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano
Mu Mahanga

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza
Amakuru

Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Ubwanditsi 20 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru