• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Ubwanditsi 20 Sep 2018 POLITIKI

Ishyaka PS Imberakuri riyobowe na Depite Mukabunani Chrisitine, ryatangaje ko rishobora kujyana Me Ntaganda Bernard kubera ibikorwa arimo kwitirira iri shyaka kandi atakiribarizwamo.

Ni nyuma y’itangazo ryasohowe na Me Ntaganda Bernard mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri, rivuga ko Ingabire Victoire uheruka kurekurwa ashyirwaho iterabwoba.

Ntaganda ni umwe mu bantu ba hafi ba Ingabire Victoire, kuko ari n’umwe mu bagiye kumwakira iwe mu rugo, akirekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Depite Mukabunani yabwiye itangazamakuru  ko mu izina ry’Ishyaka PS Imberakuri bitandunyije n’itangazo rya Ntaganda.

Yagize ati “Twitandukanyije n’iryo tangazo kuko uwaryanditse akanarisinya yabikoze ku giti cye, si umuyoboboke wa PS Imberakuri si n’umuvugizi wayo kuko ifite umuvugizi uzwi. Nta wamutumye rero.”

Yakomeje agira ati “Twiteguye kwitabaza ubutabera, ibyo ashaka gukora byose ntakwiye kubikora mu izina ry’ishyaka atabereye umuyoboke.”

Me Ntaganda Bernard afatwa nk’uwashinze ishyaka PS Imberakuri, ariko muri Werurwe 2010 nyuma gato y’uko ryari rimaze kwemererwa gukorera mu Rwanda, ryacitsemo ibice bibiri.

Ibi byabaye ubwo abanyamuryango bakoraga inama y’inteko rusange, bagakura Me Bernard Ntaganda ku buyobozi bw’ishyaka, agasimburwa na Mukabunani Christine wari umuyobozi wungirije w’iri shyaka.

Mukabunani yasobanuye ko Ntaganda akuweho kubera ko anyuranya n’amahame y’ishyaka ndetse akorana n’abagamije guteza umutekano mucye mu gihugu.

Si ubwa mbere Ntaganda Bernard asohora itangazo mu izina rya PS Imberakuri akamaganirwa kure n’ubuyobozi bwaryo bwemewe n’amategeko.

Ku wa 12 Mutarama 2014 uruhande rwa Ntaganda Bernard ryasohoye itangazo rivuga ko iri shyaka ryifatanije n’umutwe wa FDLR ku mugaragaro.

Muri ubu bufatanye havugwagamo kandi andi mashyaka nka RDI Rwanda Nziza iyobowe na Twagiramungu Faustin na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Mukabunani uyobora PS Imberakuri yafashe iya mbere yamagana abakomeje gukoresha iri zina mu bikorwa bibi, avuga ko PS Imberakuri idashobora gukorana n’umutwe w’iterabwoba.

2018-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Ubwanditsi 09 Jun 2017
Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ubwanditsi 06 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    September 20, 20183:59 pm -

    Ese Ntaganda siwe washinze ishyaka PS Imberakuri? Nonese uwarimwibye niwe uzi ibyalyo kumurusha? Nkeka Mukabunani yivugira gusa atajya mu nkiko kwiregako yibye. Gusa rero yaba aduteye ibibazo yuko atsinzwe twasubira mu matora dushakisha uwafata iriya myanya ibiri yahawe! Uretse ibyo ariko kuki atakwihimbira ilye akariha izina yatekerejeho? Nyamara acecetse akirira ibyo bamuvunguriyeho, yagira amahoro!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugore  dore ibintu 7 ugomba kuba wujuje ku buryo buri mugabo wese akwifuza
HIRYA NO HINO

Mugore dore ibintu 7 ugomba kuba wujuje ku buryo buri mugabo wese akwifuza

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara
INKURU NYAMUKURU

Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Arsenal yirukanye Unai Emery
IMIKINO

Arsenal yirukanye Unai Emery

Ubwanditsi 29 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru