Urwego rw’ibanga rurinda abayobozi bakomeye ba Amerika “Secret Service” ni umutwe w’Ingabo ugizwe n’intarumikwa z’abasore n’abakobwa, abagabo n’abagore b’Abanyamerika bafite ubushobozi budasanzwe, ubwenge n’ubuzima buzira umuze mu buryo bwose bushoboka.
Uyu ni umutwe w’Ingabo kabuhariwe wa ba mudahusha bahora mu ndorerwamo z’umukara, intwaro ziremereye, utubunda twa Masotera ku matako, ibyuma bifashisha bareba kure n’izindi ntwaro zizewe mu kurwanya umuntu yaba akwegereye cyangwa ari kure, akenshi usanga bahora mu makoti, udupira tubafashe n’amajile (jillet).
Uburyo uyu mutwe utinyitse n’imikorere yawo yo mu ibanga rihambaye ituma hafi ya buri Munyamerika n’undi wabonye n’ubwo byaba ho gato, uburyo Pereida wa Amerika n’abandi bategetsi bakomeye basura icyo gihugu baba barinzwe, agendana amatsiko yo kugira icyo amenya ku mikorere yawo.
Secret Service, inyandiko zitandukanye zigaragaza ko yashinzwe kuwa 05 Mata mu 1865 ,kugeza magingo aya uyu mutwe ukaba umaze imyaka 152 kandi imibare ikerekana ko kuri ubu ikoresha abakozi 7000 ku Isi, n’ingengo y’imari ya miliyari $2.2 z’Amadolari ku mwaka, urebye nk’iyo yagenewe uyu mwaka wa 2017.
Gusa tukiri kuri iyi ngengo y’imari havugwamo icyuho kuko Secret servive iheruka gusaba kongererwa miliyoni 60 z’Amadolari ku ngengo isanzwe mu mwaka wa 2018, kubera ingendo zidashira kandi zihenze za Perezida Donald Trump n’Umuryango we.
Kuri iyi ngingo, ikinyamakuru The Huffington Post ku wa 23 Werurwe 2017 cyasohoye inkuru kigira kiti “Secret Service yamaze kurengerwa n’uburyo bw’imibereho y’ubuzima buhenze bw’umuryango wa Donald Trump”.
Inshingamo nyamukuru za Secret Service, ku kubitiro hari ibijyanye n’umutekano wa Perezida wa Amerika n’Umuryango we, Visi Perezida n’Umuryango we, uw’inyubako zabo bwite n’uw’ibiro baba bakoreramo.
Haniyongeraho umutekano w’abiyamamariza kuzaba ba Perezida na Visi Perezida muri Amerika hamwe n’abagore babo, abahoze ari abakuru b’igihugu no kurinda Abakuru b’ibihugu by’amahanga bagenderera Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Indi shingano isa naho itangaje kandi ikomeye, ni uko urwo rwego rushinzwe gucunga umutekano w’Idolari ry’Amerika, mu kurinda ko hari ba rusahuriramunduru baca mu rihumye izi nzego bakaryigana cyangwa bakarikoresha uko bidakwiriye kandi ku Isi yose.
Mu yandi magambo, bishatse kuvuga ko uretse umutekano w’umukuru w’igihugu muri Amerika, igikurikiraho mu bintu by’agaciro gahambaye mu gihugu ushatse wavuga ko ari Idolari ryabo.
Umwe mu ba komando ba Secret service witwaga Leslie Coffelt yarasanye nabo anahasiga ubuzima ariko yisasiye umwe witwa Torresola, undi bari kumwe aramukomeretsa bikomeye.
Kugeza mu mwaka wa 2016, Coffelt niwe musirikare wenyine w’iyi Serivisi wapfuye arashwe ari mu kazi ko kurinda umutekano wa Perezida wa Amerika mu myaka yose uyu mutwe wabayeho.
Undi wahaswe kwicwa ariko Imana igakinga ukuboko ni uwitwa Tim McCarty witambitse isasu ryari rirashwe Perezida Ronald Reagan hari kuwa 30 Gicurasi 1981, arakomeraka, mu gihe mu iraswa rya Perezida Kennedy ho nta wapfuye mu bari bashinzwe kumurinda.
Mu mwaka wa 1975, hari ku itariki 05 Nzeri , ubwo Perezida Gerard Ford yari mu mujyi wa Sacramento ,umwe mu bagize itsinda ry’uyu mutwe witwaga Larry Buendorf ashikuza imbunda umuntu washakaga kurasa Ford, aburizamo atyo umugambi mubisha wo guhitana umukuru w’igihugu.
Nyuma yaho gato i San Francisco, umugore witwa Sara Jane Moore yafashe imbunda ye yo mu bwoko bwa Revolver ashaka kurasa Perezida Ford na none, ubwo yari mu kivunge cy’abantu bari baje kumureba. Ariko umwe mu bantu bari aho wanahoze ari umusirikare w’umu ‘marine’ witwa Oliver Sipple, barwanira imbunda ayimwambura arashe isasu rimwe gusa naryo ryabaye imfabusa.
Mu 2012 ,mbere gato y’inama ikomeye yagombaga kubera muri Colombia ikitabirwa na Barack Obama, itsinda ry’abasirikare ba Secret Service ryagiye gutegura urugendo n’umutekano bye rihura n’akaga ubwo ryasakiranaga n’indaya z’ahitwa Carthagène zariye karungu , zishaka kurya ku mafaranga y’izo ntarumikwa za Obama .
Kwigobotora abo bagore ngo byabaye ihurizo kuri aba ba mudahusha bibagiwe inshingano zo gutegura iby’umutekano wa Perezida bwari bucye aza mu nama, maze bigira kuryoshya n’abo bagore muri Hotel bari bacumbikiwemo.
Abasore 11 bose ngo bahise burizwa indege basubizwa muri Amerika igitaraganya, byanabaviriyemo gusubikirwa imirimo.
Mu Ugushyingo 2009, nyuma y’umwaka umwe Perezida Barack Obama atorewe kuba Perezida wa Amerika, White House yateguye ibirori bikomeye byo gusangira n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Manmohan Singh wari mu ruzinduko muri Amerika.
Kimwe mu bintu byatunguye abantu ni ukubona umugabo Tareq n’umugore we Michaele Salahi barabashije kwinjira muri uwo muhango wo gusangira ku meza nta butumire bafite, bagasangira na Barack Obama ndetse bakanifotozanya nawe amafoto menshi!
Hari n’ibindi bintu bitangaje kandi byagiye bibera ingorane aba bantu bashinzwe umutekano wa Perezida wa Amerika nk’aho hari umusore wigeze gucengera muri White House ku ngoma ya Perezida Franklin D. Roosevelt ntawe umurabutswe, ariko we ngo akaba yarashakaga kwandika amateka yo kurebana Film na Perezida mu ruganiriro rw’iwe nta kindi.
Mu Ugushyingo 2011, ikinyamakuru The Washington Post cyashyize hanze indi nkuru y’umugabo Oscar Ortega-Hernandez wagiye ahitegeye nko ku metero 700 akarasa ku biro bya Perezida Obama.
Iki kinyamakuru gitangaza ko abashinzwe umutekano wa Perezida bemeje ayo makuru hashize iminsi itanu yose bibaye.
Barack Obama ubwo yari muri Atlanta kuwa 16 Nzeri 2016, yazamukanye n’umugabo mu byuma bizamura abantu mu magorofa [Ascenseur ], kandi abashinzwe umutekano we batamurabutswe mbere .
Ibi bibazo byo guhuzagurika kwa hato na hato kwa Secret service kandi ni nabyo byaviriyemo uwahoze ari umuyobozi wayo, Juria Pierson, kwegura mu mwaka wa 2014. Ni umwanya yasimbuweho na Joseph Clancy n’ubu ukiwuriho.
Ikindi kintu gihangayikishije Secret Service ariko kuri ubu ngo ni telefoni yo mu bwoko bwa Samsung S 3, Perezida Donald Trump akoresha idakoresha ikoranabuhanga rya Android igezweho nk’uko ikinyamakuru Le Figaro cyigeze kibitangaza.
Urwo rwego ngo rwibaza uko byagenda mu gihe itsinda ry’abajura bakoresha ikoranabuhanga baramuka binjiye mu mabanga ya Trump ukomeje kwanga kuyireka ngo ahabwe indi telefoni yizewe.