Itangazamakuru ni imwe mu nkingi y’iterambere ry’ibihugu, ibi bigashimangirwa n’abahanga benshi ndetse bamwe badatinya no kurigaragaza nk’ubutegetsi bwa 4 nyuma y’ubutegetsi nshingamategeko, nyubahirizategeko,n’ubutabera.
Itangaza makuru n’inyanja cyangwa se rikaba ubwato bwarohora abarohamye.Ibi bijyana n’intero nyinshi, nkaho mu Rwanda twe twamenye ubudasa mu itangazamakuru, ubugome rigira iyo ryakoze nabi.Twifashshije Raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uhuza abanyamakuru batagira imipaka. Reporters without Borders,turarebera hamwe uburyo , ibihugu by’iganjemo iby’Abarabu bihohotera abanyamakuru.
Iyi raporo itangira igaragaza ko uyu mwaka wose abanyamakuru basaga 262, ku isi hose bafunzwe bazira uyu mwuga wabo.Mu rutonde rw’ibiugu 10 rwashyizwe ahagaragara na Reporters Without Borders , rushyira Turkey ku mwanya wa mbere mu bihugu byabangamiye itangazamakuru muri uyu mwaka usatira umusozo.
Dore uko urutonde ruhagaze.
1.Ku mwanya wa mbere haraza Turkey, uyu mwaka Turkey yafunze abanyamakuru 73, bose ibaziza akazi bakora.
2.Hari Ubushinwa bwo bwafunze abanyamakuru 41
3.Misiri yafunze 20
4.Eritrea yafunze abanyamakuru 15
5.Vietnam yafunze abanyamakuru 10
6.Azerbaijan yo yafunze 10
7.Igihugu cy’Ubugande cyo cyataye muri yombi abasaga 8
8.Haraza Syria yo yafunze abanyamakuru 7
9.Soudi Arabia nayo ntiyatanzwe mu gukandamiza abanyamakuru, kuko uyu mwaka urangiye 7, bageze muri gereza bazira inkuru bataye.
10. Bahrain yo yafunze abanyamakuru 6.
Biturutse kuri iyi raporo , umuryango w’abanyamakuru bigenzura wahise utangiza ,uburyo bwo gutanga ibitekerezo buzwi nka harsh tag , bugira buti, Ese gukora itangazamakuru ni icyaha, “Journalism is not a crime. “