Iyi ni idosiye imaze imyaka 15 yarazinzitswe, ikaba ivugwamo abategetsi mu Burundi barigishije intwaro icyo gihugu cyari cyatumije mu mahanga, bo bakazihera abajenosideri ba FDLR.
Uwitwa Ernest Manirumva wari Visi-Perezida w’ishyirahahmwe “OLUCOME”, urwanya ruswa n’akarengane mu Burundi, yagerageje gucukumbura iby’aya marorerwa n’abayagizemo uruhare bose, ariko mu ijoro ryo kuwa 08 rishyira uwa 09 Mata 2009, yicirwa i Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi.
Idosiye y’urubanza rujyanye n’ubwo bwicanyi yarigishirijwe mu Rukiko rw’Ikirenga, nk’uko bivugwa n’ ibitangazamakuru ndetse n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi.
Raporo y’impuguke za Loni yasohotse muw’2010, igaragaza ko igipolisi cy’u Burundi cyatumije mu gihugu cya Maleziya imbunda 40.000, ariko zigejejwe i Bujumbura zihishwa mu rugo kwa Perezida Petero Nkurunziza, mbere yo koherezwa mu ndiri ya FDLR, mu burasirazuba bwa Kongo.
Uburemere bw’iki kibazo bwatumye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze z’Amerika, FBI, rukinjiramo, ndetse ruza no kugaragaza ko uretse Perezida Nkurunziza witabye Imana muw’2020, hari n’ibindi bikomerezwa muri CNDD-FDD byagize uruhare mu kuyobereza izo ntwaro muri FDLR, no mu iyicwa rya Ernest Manirumva. Imyanzuro ya FBI isaba gukurikirana abo bagizi ba nabi, ntiyigeze ihanwa agaciro.
Muri ibyo bikomerezwa, harimo Gen.Gervais Ndirakobuca bakunze kwita “Ndakugarika” kubera ubugome bwe ndengakamere, icyo gihe akaba yari icyegera cy’umukuru wa Polisi y’u Burundi. Ubu Gen. Ndakugarika ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, kuva muri Nzeri 2022.
Undi ni Gen. Alain Guillaume Bunyoni icyo gihe wari Minisitiri w’Umutekano, akaba ari nawe wari watumije izo ntwaro. Ubu Gen. Bunyoni ari mu ibohero atazira iyo dosiye, ahubwo kubera gushyamirana bikomeye na Perezida Evariste Ndayishimiye.
Hari kandi Gen. Adolphe Nshimirimana wari umukuru w’iperereza mu Burundi igihe ibyaha byakorwaga, akaba yarapfuye muw’2015.
Mu kwibuka imyaka 15 Ernest Manirumva amaze yambuwe ubuzima, ishyirahamwe”OLUCOME” yakoreraga rirateza ubwega, risaba ko umuryango wa nyakwigendera wahabwa ubutabera. Birasa no kugosorera mu rucaca ariko, kuko na OLUCOME izi neza ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwimitse umuco wo kudahana, cyane cyane iyo abaregwa ari abambari bayo.
Imikoranire hagati y’ubutegetsi bw’uBurundi n’abajenosideri ba FDLR rero si iya none. Magingo aya ntibikinagirwa ibanga, kuko n’ubu icyo gihugu cyohereje, ku mugaragaro, abasirikari ndetse n’Imbonerakure(urubyiruko rwa CNDD-FDD), gufatanya na Leta ya Kongo na FDLR gutsemba Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse no kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abahoze mu mitwe y’iterabwoba nka FLN, FDLR n’iyindi, bakaza gufatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda, babwiye inkiko uburyo abategetsi b’uBurundi bafashije iyo mitwe, mu kuyishakira no kuyitoreza abarwanyi, mbere yo kubaha intwaro n’inzira ngo batere u Rwanda.
Itangazamakuru ryigenga ndetse n’ abasesengura politiki ya CNDD-FDD rero, basanga imyitwarire ya Perezida Ndayishimiye, nko kwikoma ubuyobozi bw’u Rwanda no kurushinja ibirego adafitiye gihamya, ayiterwa n’ikimwaro, no kugerageza gusobanura impamvu akorana n’abajejeta amaraso ku biganza.