• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 13 Apr 2016 Amakuru

​Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko hegeranyijwe imbaraga hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano byagira akamaro mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha biyishamikiyeho.

Dr Bizimana yavuze ko kandi ibyagezweho kugeza ubu mu kuyirwanya no gufata abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari ibyo kwishimira , ibi akaba yabwiye abapolisi ku italiki ya 12 Mata ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 .

Mu kiganiro cye, Dr Bizimana, yavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside ifite imizi mu myaka ya za 1957 aho abanyapolitiki , impuguke n’abanyamakuru bayigishaga bakayobya ubwonko bw’Abanyarwanda.

Yagize ati:”Byafashe igihe kinini kwigisha abaturage bageze aho bakora Jenoside muri 1994 ni nayo mpamvu nyuma y’imyaka 22 tukirwana nabyo ariko ni ugukomeza kwigisha ingaruka zayo kandi tugakomeza ubufatanye mu kuyirwanya.”

Yagaragaje ingamba Polisi yakwitaho mu gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, imwe muri zo akaba ari ukumva icyo ari cyo neza, uko yigaragaza n’itegeko riyihana haba mu Rwanda no hanze yarwo.

​ Yagize ati:”Uko amadosiye y’abayikekwaho akorwa nabyo byorohereza kuyashinja, mugomba kandi kugira ubumenyi kuri yo no guhiga no gufata abakurikiranyweho gukora Jenoside bakidegembya ku isi hose.”

Yavuze ko n’ubwo ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka ariko igenda igaragara mu bitekerezo bigenda bitangwa ku nyandiko n’amakuru bivuga kuri Jenoside

Yagize ati:”Nidushyirahamwe twese, abafite ibitangazamakuru n’inzego z’umutekano, tuzashyiraho ingamba zo kurwanya ibintu nk’ibyo, cyangwa hashyirweho uburyo bwo kubuza kugaragara ibyo bitekerezo bibi kugirango bitaroga rubanda

Yaboneyeho umwanya wo gushimira ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu mu guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside, avuga ko ubufatanye nk’ubwo ari ngombwa kugirango ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’abo basize bakoze Jenoside bari mu mahanga itagera no mu Rwanda.

Ikiganiro kandi cyari kitabiriwe n’Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “IBUKA” Dr Dusingizemungu Jean Pierre, wasabye ko hakomeza kuvugurura amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Akaba yagize ati:”Uko dushyiraho ingamba zo kurwanya ingengabiekerezo ya Jenoside, abayipfobya nabo bashyira imbaraga nyinshi mu kuyipfobya no kuyihakana, bityo rero kugirango batsindwe ni ugukomeza kuvugurura amategeko ahana iyo ngengabitekerezo ya Jenoside

-2655.jpg

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda DIGP Juvénal Marizamunda yabwiye abapolisi ati:”Turi bamwe mu bakemura ibibazo by’ababonetseho ipfobya rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, tugomba kumenya rero uburyo bwiza bwo kubikemura no kumenya gutegura neza ibyo dushyikiriza ubushinjacyaha.”

-2656.jpg

DIGP Marizamunda yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukoresha ingamba zikwiye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mahugurwa izakomeza guha abapolisi kandi ibaka ubumenyi busabwa mu gutahura no kugenza ibyaha cyane icy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

RNP

2016-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Editorial 29 Jan 2024
“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Editorial 20 Jul 2021
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Editorial 26 Apr 2024
Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Editorial 15 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?
Amakuru

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Editorial 13 Nov 2020
Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya
IMIKINO

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Editorial 02 Jul 2018
Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC
Amakuru

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Editorial 03 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru