• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

Editorial 15 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru aturutse muri Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Rucuru ahitwa Gasharu yatanzwe na Sosiyete sivile yo muri ako gace aravuga ko k’umunsi w’ejo sakumi n’ebyiri z’umugoroba Inyeshyamba za RUD- URUNANA zatezwe igico n’Ingabo za FARDC zibumbiye muri Operation ZOKOLA 2,zimisha  urufaya rw’amasasu mu nyeshyamba za RUD- URUNANA,zarimo Komanda wazo Afurika Jean Michel 14 bahita bahasiga ubuzima Jenerali Afurika Jean Michel akaba yahakomerekeye bikabije, ingabo za FARDC zikaba zirigushakisha aho yahungishirijwe.

Rwandatribune.com, ivuga ko  ingabo za FARDC zikomeje guhashya uyumutwe wa RUD- URUNANA muri Binza aho uyu mutwe umaze kwamburwa uduce twa nyuma wari usigaranye harimo; Gafuru,Giseguro,Katanga na Mikotokoto uyu mutwe wa RUD -URUNANA , inyeshyamba zayo zikaba ziri guhunga zerekeza Katwiguru na Kirama mu birindiro bya FDLR .

Umutwe wa RUD- URUNANA n’umwe mu nyeshyamba za P5  za Kayumba Nyamwasa ziherutse kugaba igitero mu kinigi kikica abasivili 10 abandi bagakomereka,mu bagabye iki gitero 19 baguye mu gikorwa cya RDF cyo guhiga abo barwanyi abandi bagera kuri 20 barafatwa. Izi nyeshyamba zikaba zifashwa na Uganda cyane cyane umukuru w’urwego rw’iperereza rya gisilikare Brig.Abel Kandiho.

Gen. Afurika Jean Michel amazina y’ukuri ni; Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi -Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Gakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri  RUD URUNANA imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.

2019-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Editorial 13 May 2017
Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.

Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.

Editorial 28 Jan 2019
Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Editorial 22 Aug 2019
CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

Editorial 27 Dec 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Bugingo
    October 16, 20193:47 am -

    Harya nkubwo indirimbo yantamukunzi yabafashije iki?Gen Rwakabije kuki atababereye urugero rwiza

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana
Amakuru

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Editorial 28 Dec 2021
Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika
ITOHOZA

Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika

Editorial 17 Jan 2019
Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi
ITOHOZA

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Editorial 02 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru