• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

Ubwanditsi 25 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 23 na 24 Nyakanga, mu karere ka Rubavu hakinwe imikino isoza irushanwa rya “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 15.

Iyi mikino yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifatanije n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri FRSS ku nkunga ya CAF yasojwe ishuri rya ES Sumba ryo mu karere ka Nyamagabe ryegukanye igikombe mu bahungu naho Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo itwara igikombe mu bakobwa.

Aya marushanwa yari amaze amezi ane akinwa mu gihugu hose kuva mu kwezi kwa gatatu 2022.

Amakipe 231 y’abahungu na 214 y’abakobwa ni yo yahatanye muri aya marushanwa kuva ku rwego rw’akarere. 60 y’abahungu na 60 y’abakobwa yakinnye ku rwego rwa “League” (umuntu yagereranya n’intara); hanyuma 12 muri buri cyiciro aba ari yo agera mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.

Aya 12 yagabanijwe mu matsinda ane maze akina imikino y’amajonjora ku wa gatandatu.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (ni ukuvuga 8) mu matsinda yose hamwe yakinnye ¼ ku wa gatandatu.

Ane yatsinze akomeza muri kimwe cya kabiri ku cyumweru ari nabwo habaye imikino ya nyuma ndetse n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu.

Iyi mikino yabereye kuri Stade Umuganda, ku kibuga cy’inyuma ya Stade Umuganda, ku kibuga cya Tam-Tam no muri ESSA Gisenyi.

Umukino wari ugizwe n’iminota 50 igabanijemo ibice bibiri.

Umunyabanga uhoraho muri MINISTERI ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri FRSS, Padiri Gatete Innocent, Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bwana KAMBOGO Ildephonse baje gushyigikira aba bana.

Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda muri Zone ya CECAFA ku matariki azatangazwa nyuma.

2022-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Ubwanditsi 05 Mar 2024
Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Ubwanditsi 22 Apr 2016
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Ubwanditsi 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal
Amakuru

Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Ubwanditsi 06 Sep 2023
Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille
IMIKINO

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Ubwanditsi 03 May 2018
Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage
Mu Mahanga

Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Ubwanditsi 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru