Mu gihe kuwa 23 Ukuboza 2018,muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya congo biteguye amatora ya Perezida wa Repubulika opozisiyo irasaba Loni kutagwa mu mutego wa Perezida Joseph Kabila.
Aba banyapolitiki bahanganye n’ ishyaka PPRD ya Joseph Kabila wamaze kwemeza ko ataziyamamaza, bakomeje kugira impungenge ko hari umugambi ukomeye ugamije kuburizamo amatora ya perezida wa Repubulika.
Abayobozi barindwi ba opozisiyo muri Congo-Kinshasa (Matungulu, Fayulu, Tshisekedi, Katumbi, Kamerhe, Muzito na Bemba) bifuza ko amatora yaba mu mucyo,mu mudendezo ndetse no m’ ubwisanzure.
Nubwo bifuza ko byarushaho kugenda neza, abatavuga rumwe na Leta ya Perezida Kabila berekana impungenge ndetse bakanemeza ko nta cyizere bafitiye imyiteguro y’ amatora iyobowe na Leta ya Joseph Kabila na Komisiyo y’ amatora (CENI).
Banakomeza bavuga ko mu gihe cyose aya matora atateguwe neza cyangwa se agende neza bishobora kuzagira ingaruka zikomeye k’ umutekano wose w’ Ibihugu by’ Akarere k’ Ibiyaga Bigali.
Zimwe mu ngingo zerekana ko amatora atazagenda neza
Abahagarariye opozisiyo batanga zimwe mu ngingo zerekana ko amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018 atazaba mu mucyo cyangwa se akaburizwamo.
Ku ruhande rumwe, ingengo y’ Imari itasobanutse, ubushake buke bwa Leta, kuvugurura no gukoresha igisirikare ku nyungu za Leta, kubuza Moïse Katumbi gutaha mu gihugu, kwangira Bemba na Muzito gutanga kandidatire ni bimwe mu byo opozisiyo yitwaza mu kwerekana ko amatora atazagenda neza.
Ku rundi ruhande, kuba Leta ya Joseph Kabila itagaragaza ubushobozi buhagije bw’ amafaranga bwo gutegura amatora bishobora gutuma iki gikorwa kitaba. Opozisiyo yifuza ko Leta kuraho uburyo bwa tekiniki bwo gutoresha(voiting machine), nk’ uko bikubiye mu masezerano ya Saint Sylvestre muri Afurika y’ Epfo.
Kuwa 6 Ukwakira 2018, I Kinshasa nibwo abanyapolitiki barindwi bayoboye opozisiyo basabye Intumwa za kanama ka Loni gashinzwe Umutekano kubahiriza imyanzuro ya 2348 na 2409 mu rwego rwo gukumira umugambi wa Joseph Kabila wifuza ko Monusco itongererwa manda kugira ngo amatora arusheho guhungabana ndetse no kuburizwamo.
Opozisiyo yasabye Loni kuba maso kuko sibwo bwa mbere Perezida Joseph Kabila yemera ko agiye kurekura ubutegetsi ariko bikarangira atabyubahirije kuko no muri 2016 ni uko byagenze.