• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ese igitutu cya Rudasingwa kuri Kayumba cyaba aricyo gitumye atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Ese igitutu cya Rudasingwa kuri Kayumba cyaba aricyo gitumye atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Editorial 05 Nov 2016 ITOHOZA

Muri Nyakanga 2016, nibwo Rudasingwa Théogène, Musonera Jonathan na Joseph Ngarambe batangaje ko bitandukanyije na RNC ya Kayumba Nyamwasa, Impamvu zatumye bitandukanya n’abo bari basanganywe muri RNC go ni uko hari agatsiko k’abasirikari bayobowe na Kayumba Nyamwasa kabangamiye imikorere ya RNC yari iyobowe na Rudasingwa.

Ntibyamaze kabiri, iyo New RNC ihita itangaza amazina y’abasirikari ngo bakoze itsembabwoko ry’abahutu, kuri urwo rutonde bashinja Kayumba Nyamwasa icyo bise Jenoside abahutu.

-4565.jpg

Rudasingwa Theogene

Ntibiteye kabiri, tubona mu binyamakuru by’Abafaransa ko Kayumba Nyamwasa yandikiye abacamanza b’ubufaransa bashinzwe gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yarimo perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi, abasaba ko bamwumva agatanga ubuhamya bugamije gushinja Perezida Kagame kuba ariwe ngo wahanuye indege ya Habyarimana.

Bavuga ko ngo yagiye kwa noteri atangayo ubuhamya butoya bwemeza ko yumvise Kagame avuga ko indege ya Habyarimana imaze kuraswa n’ingabo za FPR.
Ese Kayumba aramutse atanze ubuhamya nk’ubwo ku bacamanza b’Ubufaransa, muri ayo magambo, ni iki gishya Kayumba yaba avuze ?

Ese igitutu cya Rudasingwa cyo gusha kwigarurira Abahutu bari muri Oppositon nicyo gitumye Kayumba ashaka nawe kugira icyo avuga cyafasha abo bita abahutu barwanira cyangwa bagamije kwigarurira kubera intege nke cyangwa se abitewe n’uko ashinjwe na Rudasingwa gutsemba abahutu noneho akaba agira ngo atange ubuhamya bumugira umwere ?

-4568.jpg

Kayumba Nyamwasa imbere y’abanyamakuru

Muri ya film ya bbc yatumye ifungwa mu Rwanda yiswe “Rwanda’s untold story”, umunyamakuru wa BBC yabajije Kayumba ati “urakeka ari nde uri inyuma y’iraswa ry’indege ya perezida HABYARIMANA?, undi arasubiza ati “ni Paul Kagame, nta kubishidikanyaho”, umunyakuru arongera ati “ urabizi ko ari Kagame” ati “Ijana ku ijana”; umunyakuru ati “ wari mu nama yapanze icyo gikorwa”? ati “Nibyo ndabizi, nari mu mwanya unyemerera kubimenya kandi nawe azi neza ko nari mu mwanya unyemerera kubimenya; arabizi”. Bamubajije niba yari mu nama itegura icyo gikorwa cyo guhanura indege aho kugisubiza ati “nari ndi mu mwanya unyemerera kubimenya”. Mu by’ukuri yahunze ikibazo.

Abacamanza babiri b’Abafaransa, Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux baheruka gutangaza isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bikurikirwa n’ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu washinje abayobozi b’u Rwanda uruhare muri iki gikorwa.

Ni igikorwa gikurikira iperereza umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguière yakoze mu 2006, ryashinje itsinda ry’abantu icyenda barimo na Kayumba ubwe, ariko kuri ubu akaba yarahawe umwanya yishinjura, ari nako abishyira ku bandi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe, yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG, ku Cyumweru gishize, yababwiye ko ipfundo ry’ubu bucuti bwa Kayumba n’Abafaransa nta kindi kibwihishe inyuma uretse ubusambo no gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo babone uko bakora Jenoside.

Ati “Mugomba kumenya ko imbaraga zo gukora Jenoside zuzuye, murabyumva Abafaransa amadosiye bayahagurukije, biriya bahagurutsa se n’iki, biriya ni ugushaka guhindura ubutegetsi ntakindi.”

Akomeza agira ati “Biriya bagiye muri Afurika y’Epfo bagashaka ibisambo nka ba Kayumba bakamugira inama sinzi ibyo bamusezeranyije niba ari amafaranga kuko na we yabonye ko intambara ze ntaho ziva ntaho zigana, bati ‘noneho bishyire kuri Perezida ya dosiye yo kuvuga abantu 40 ngo barashe indege ya Habyarimana, oya vuga ko ari Perezida, Kabarebe na Kayonga batatu’ nibyo biri bushoboke kuko uwo dushaka ni Perezida.”

“Bagomba kuba baramuhaye amafaranga menshi ariko icyo bashaka ni uguhirika ubutegetsi buriho, bagamije guca intege uburyo abaturage bayobowe. Niba ushaka Perezida urashaka igihugu, niba ubigezeho Jenoside irabaye.”

-4567.jpg

Gen James Kabarebe

Minisitiri Kabarebe yababwiye ko batagomba kwirara bakumva ko hari abagishaka gucamo Abanyarwanda ibice, abasaba kubarwanya bivuye inyuma.

Yagize ati “Urokotse utagiye muri ibyo byumviro by’uko ibyo bintu bigihari ngo ugire imbaraga zo kubirwanya, ntacyo waba wararokokeye nta na kimwe. Warokoka se ngo ejo abana bawe bazongere bicwe hari icyo byaba bikumariye, ntacyo byaba bimaze.”Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku nshuro ya mbere ryaje gufungwa mu mu mpeshyi ya 2014, riza gufungurwa nyuma y’amezi atatu ariko muri Mutarama umwaka ushize ryongeye gufungwa nta kintu gifatika ritanze kirenga kubyatangajwe mbere.

Cyiza Davidson

2016-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Editorial 21 Dec 2018
Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Editorial 02 Oct 2018
Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Editorial 02 Aug 2016
Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire  na Diane Rwigara

Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire na Diane Rwigara

Editorial 13 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR
INKURU NYAMUKURU

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara
Amakuru

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Editorial 18 Jul 2025
Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo
Amakuru

Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo

Editorial 31 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru