Muri Nyakanga 2016, nibwo Rudasingwa Théogène, Musonera Jonathan na Joseph Ngarambe batangaje ko bitandukanyije na RNC ya Kayumba Nyamwasa, Impamvu zatumye bitandukanya n’abo bari basanganywe muri RNC go ni uko hari agatsiko k’abasirikari bayobowe na Kayumba Nyamwasa kabangamiye imikorere ya RNC yari iyobowe na Rudasingwa.
Ntibyamaze kabiri, iyo New RNC ihita itangaza amazina y’abasirikari ngo bakoze itsembabwoko ry’abahutu, kuri urwo rutonde bashinja Kayumba Nyamwasa icyo bise Jenoside abahutu.
Rudasingwa Theogene
Ntibiteye kabiri, tubona mu binyamakuru by’Abafaransa ko Kayumba Nyamwasa yandikiye abacamanza b’ubufaransa bashinzwe gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yarimo perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi, abasaba ko bamwumva agatanga ubuhamya bugamije gushinja Perezida Kagame kuba ariwe ngo wahanuye indege ya Habyarimana.
Bavuga ko ngo yagiye kwa noteri atangayo ubuhamya butoya bwemeza ko yumvise Kagame avuga ko indege ya Habyarimana imaze kuraswa n’ingabo za FPR.
Ese Kayumba aramutse atanze ubuhamya nk’ubwo ku bacamanza b’Ubufaransa, muri ayo magambo, ni iki gishya Kayumba yaba avuze ?
Ese igitutu cya Rudasingwa cyo gusha kwigarurira Abahutu bari muri Oppositon nicyo gitumye Kayumba ashaka nawe kugira icyo avuga cyafasha abo bita abahutu barwanira cyangwa bagamije kwigarurira kubera intege nke cyangwa se abitewe n’uko ashinjwe na Rudasingwa gutsemba abahutu noneho akaba agira ngo atange ubuhamya bumugira umwere ?
Kayumba Nyamwasa imbere y’abanyamakuru
Muri ya film ya bbc yatumye ifungwa mu Rwanda yiswe “Rwanda’s untold story”, umunyamakuru wa BBC yabajije Kayumba ati “urakeka ari nde uri inyuma y’iraswa ry’indege ya perezida HABYARIMANA?, undi arasubiza ati “ni Paul Kagame, nta kubishidikanyaho”, umunyakuru arongera ati “ urabizi ko ari Kagame” ati “Ijana ku ijana”; umunyakuru ati “ wari mu nama yapanze icyo gikorwa”? ati “Nibyo ndabizi, nari mu mwanya unyemerera kubimenya kandi nawe azi neza ko nari mu mwanya unyemerera kubimenya; arabizi”. Bamubajije niba yari mu nama itegura icyo gikorwa cyo guhanura indege aho kugisubiza ati “nari ndi mu mwanya unyemerera kubimenya”. Mu by’ukuri yahunze ikibazo.
Abacamanza babiri b’Abafaransa, Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux baheruka gutangaza isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bikurikirwa n’ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu washinje abayobozi b’u Rwanda uruhare muri iki gikorwa.
Ni igikorwa gikurikira iperereza umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguière yakoze mu 2006, ryashinje itsinda ry’abantu icyenda barimo na Kayumba ubwe, ariko kuri ubu akaba yarahawe umwanya yishinjura, ari nako abishyira ku bandi.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe, yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG, ku Cyumweru gishize, yababwiye ko ipfundo ry’ubu bucuti bwa Kayumba n’Abafaransa nta kindi kibwihishe inyuma uretse ubusambo no gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo babone uko bakora Jenoside.
Ati “Mugomba kumenya ko imbaraga zo gukora Jenoside zuzuye, murabyumva Abafaransa amadosiye bayahagurukije, biriya bahagurutsa se n’iki, biriya ni ugushaka guhindura ubutegetsi ntakindi.”
Akomeza agira ati “Biriya bagiye muri Afurika y’Epfo bagashaka ibisambo nka ba Kayumba bakamugira inama sinzi ibyo bamusezeranyije niba ari amafaranga kuko na we yabonye ko intambara ze ntaho ziva ntaho zigana, bati ‘noneho bishyire kuri Perezida ya dosiye yo kuvuga abantu 40 ngo barashe indege ya Habyarimana, oya vuga ko ari Perezida, Kabarebe na Kayonga batatu’ nibyo biri bushoboke kuko uwo dushaka ni Perezida.”
“Bagomba kuba baramuhaye amafaranga menshi ariko icyo bashaka ni uguhirika ubutegetsi buriho, bagamije guca intege uburyo abaturage bayobowe. Niba ushaka Perezida urashaka igihugu, niba ubigezeho Jenoside irabaye.”
Gen James Kabarebe
Minisitiri Kabarebe yababwiye ko batagomba kwirara bakumva ko hari abagishaka gucamo Abanyarwanda ibice, abasaba kubarwanya bivuye inyuma.
Yagize ati “Urokotse utagiye muri ibyo byumviro by’uko ibyo bintu bigihari ngo ugire imbaraga zo kubirwanya, ntacyo waba wararokokeye nta na kimwe. Warokoka se ngo ejo abana bawe bazongere bicwe hari icyo byaba bikumariye, ntacyo byaba bimaze.”Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku nshuro ya mbere ryaje gufungwa mu mu mpeshyi ya 2014, riza gufungurwa nyuma y’amezi atatu ariko muri Mutarama umwaka ushize ryongeye gufungwa nta kintu gifatika ritanze kirenga kubyatangajwe mbere.
Cyiza Davidson