Nyuma yaho Perezida wa Angola atumirije inama y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igamije kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo; abantu batangiye kwibaza niba Museveni ari buve kw’izima akagira icyo akora ku bibazo akomeje guteza u Rwanda ashyigikira imitwe irurwanya ndetse inzego ayobora cyane cyane iz’ubutasi bwa gisirikare zirirwa zihohotera zikanakorera iyicarubozo abanyarwada bari cyangwa bajya muri Uganda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, yageze i Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola, aho yitabiriye iyo nama imuhuza na bagenzi be, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse na João Lourenço wa Angola ari nawe wayakiriye.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu nkuko twabivuze haruguru, intego yayo nyamukuru yari iyo kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo.
Nkuko itangazo ryasohotse nyuma y’iyi nama ribivuga, mu myanzuro iyi nama yafashe harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.
Iyi nama ibaye nyuma y’aho u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Angola basinye amasezerano agamije gufatanya mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro zihungabanya umutekano mu karere.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, aho Perezida Kagame na mugenzi we Angola bari bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Etienne Tshisekedi.
Mu minsi ishize Perezida Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kurandura imitwe ihungabanya umutekano mu karere, kandi ngo bibaye ngombwa u Rwanda rwatanga inkunga muri iki gikorwa kuko iyi mitwe ibangamiye umutekano w’ibihugu bigize akarere kose.
Perezida yashimangiye ko u Rwanda atari ikirwa kuko rufatanya n’ibihugu by’amahanga mu gushaka icyatuma haba iterambere rihuriweho by’umwihariko ku mugabane wa Afrika.
Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda, bahuriye muri iriya nama i Luanda, mu gihe umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi. Uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda umaze imyaka irenga ibiri utifashe neza kubera cyane cyane ibibazo leta ya Uganda iteza ifasha abarwanya u Rwanda.
U Rwanda rugaragaza ko uyu mwuka ushingiye ku kuba Uganda yarabaye ikiraro abashaka guhungabanya umutekano warwo bambukiraho, hakiyongeraho ko iki gihugu kibaha ubufasha bwose nkenerwa.
U Rwanda nanone ni kenshi rwakunze kugaragaza ko abaturage barwo bakorerwa ihohoterwa ku butaka bwa Uganda, bamwe bagafungirwa mu magereza y’ibiro by’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda ari na ko bakorerwa iyicarubozo, byarangira bakirukanwa nta mpamvu ifatika yo kubirukana.
Ingaruka kuri uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ni imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi isa n’aho yahagaze, mu rwego rwo kwirinda ko hari abanyarwanda bakomeza guhohoterwa bageze muri Uganda,bitandukanye nuko abagande bageze mu Rwanda bisanzura nta nkomyi.
Abasesenguzi muri politiki bakurikiranye iby’iyi nama ya Luanda bemeza ko aba Perezida batatu (Angola, DRC n’u Rwanda) bagiye gushyira igitutu kuri Museveni ngo areke ibyo arimo bimuteranya n’u Rwanda dore ko hamaze kugaragara ko bitagira ingaruka ku Rwanda gusa, ahubwo binazigira ku karere muri rusange kuko imitwe ishyigikiwe na Uganda yitoreza kandi ikanarwanira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.